nyinshi, iteka hagomba kugwamo inzirakarengane, kuko n’ubundi «ivubira imvura ababi n’abeza», ibyo ababi babonera ku beza, ni nako hari iby’abeza babonera ku babi. Byumve neza usobanukirwe, kuko : «abazimu barira ku banyagasani». Bivuga ngo ababi babeshwaho n’abeza. Kuko gusohoka muri «Hutu-Tutsi» bavuga ikinyarwanda, biyita Abanyarwanda usubira mu Bunyarwanda nyakuri, nabyo ntibyoroshye. Kwiyambura ubuhutu n’ubututsi ntibyoroshye. Ni kimwe no kukubaga wumva bataguteye ikinya.
Aya moko «Hutu-Tutsi» rero aha arahahunga cyane, niyo mpamvu yirirwa ashaka icyarengera ubunyarwanda bukabaho mu manyanga. Kugeza na n’ubu nibyo barwana nabyo, banga kuvurwa neza, bakanga no kubagwa. Biraruhije cyane kuko kuba abanyamahanga birabaryohera bituma babyitwikira bagakora ibyo bishakiye mu gihugu cy’abandi kandi baba bavuga n’ururimi rw’icyo gihugu, bazi n’umuco wacyo, bibeshya babizi ko atari Abanyarwanda, kandi kizira kugira ubwenegihugu bubiri iyo uriho umuhamagaro. Umesa kamwe, ukaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga bikagira inzira. Biramutse bitihanwe nk’uko Imana ishaka, nanone byazasaba ibitambo byinshi by’amaraso, byinshi ariko, byinshi bikabije.
Kandi noneho byaba ari ibitambo by’abanyamahanga bose bazaba bari mu Rwanda, batuye mu Rwanda, «abahutu, abatutsi, n’abatwa» n’abanyamahanga nyabanyamahanga bazaba bahari icyo gihe, bakabumbirwa hamwe bose mu mafuti no mu byaha byabo, no mu gukiranirwa kwabo, no mu bugome bwabo, (Abaroma 11:32). Bakazirako babaga mu gihugu cy’abandi bameze nk’abajura cyangwa abacancuro b’abangizi, b’abasahuzi, ko ari nayo mpamvu bagisahura bakajya kubitsa ubwo butunzi hanze mu bindi bihugu. Ko banakibohoje ku ngufu, maze abazasigara bakazahita bava vuba mu bunyamahanga bakazabwiyambura bagasubirana ubunyarwanda. Ariko hazaba hasigaye ingerere. Niba ngo hazasigara 1/3 gusa, simbizi. Niba ari 1/4 simbizi nabyo.
Mu gutegura jenoside, Satani n’abakozi be bari baziko nta mututsi wari mu gihugu uzasigara, kandi ko nyuma nta muhutu uzasigara nanone mu gihugu cyangwa aho azahungira hose. Niko gahunda ye yari imeze. Yari yanditseko u Rwanda ruhawe «abanyamahanga b’abatutsi» bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bavuye hanze. Kandi yari yanateguye abagombaga gusohoza uwo mugambi. Aba nabo yari yabapangiye neza, ko nibagera mu Rwanda batazaba ari Abanyarwanda nk’uko Imana n’u Rwanda byabishakaga, ahubwo yapanzeko abavuye Uganda bazitwa «Abasajya», Abaganda bavuga ikinyarwanda, ari nabo ubu bari ku ibere, nibo bategeka muri iki gihe nandika. Abavuye Kongo-Zayire ko ngo bazitwa «Abadubayi» bavuga ikinyarwanda. Abavuye i Burundi ko ngo bazitwa «AbaGP» bavuga ikinyarwanda. Abavuye Tanzaniya ko ngo bazitwa «AbaTZ» bavuga ikinyarwanda. Ko abahutu bari mu Rwanda barimo ibice bitatu :
