umubabaro, ko ngomba no kubyumva kuko kutabyumva aribyo bituma uba Interahamwe yo mu rwego rwa mbere.
Hakazakurikiraho ikindi cyiciro cyo gusengera igihugu na none bikaba uko; Nagira uwo mbwira nti zamura ijwi usengere abayobozi twemeranwe mu izina rya Yesu, agasengera Perezida na Minisitiri w’intebe n’abandi b’abahutu bari mu butegetsi icyo gihe, babandi b’abatutsi akabata, agasengera abo yasize mu mashyamba ya Zayire n’abandi biruka isi yose. Ariko nanjye nkumva umutima urandiye kuko habaga harimo abanjye maze tugafatanya, uwo we tukaba tubiziranyeho kuko ari mu bacitse ku icumu Tingitingi kandi yanambwiye amakuru y’abanjye bakiriho, n’abapfuye imfu mbi, akanambwira imfu z’abanyepolitiki twari tuziranye, umutima ukandya, karibu kuvamo. Namubaza nti : ese ubaye ute ko hari abayobozi wasize, kandi dusengera igihugu? Ati narahiye kubeshya Imana kuva nkiri mu ishyamba aho Inyenzi zatumariye, sinzigera nsengera umututsi; wowe ndabona ubyitwaramo neza barakurangije, bagutwaye ibitekerezo, bakogeje ubwonko, cyangwa n’ubwoba bubigutera, ndabona ushaka guhakwa cyane no kurusha Imana gukiranuka ariko birakurora. Agatangira kunyibutsa abanjye bapfiriyeyo byarangira, akaboroga agahita ahahamuka, nanjye nkumva ikintu nkiyumanganya ngasaba Yesu imbaraga kuko nijye wabaga nyoboye gahunda. Ariko nakwiherera nkabaza Imana uko tuzamera, ari abahutu ari abatutsi.
Hari ikindi gikomere abahutu bafite, cyo kumva ko buri gihe umututsi yabahaka (ubuhake), n’abatutsi bakaba bahorana ubwoba bw’uko abahutu babica (kubica). Ni imyuka mibi cyane y’urwikekwe, ni nayo yagize uruhare mu itsembabwoko kuko ngo bangaga kuzahakwa, gukoreshwa uburetwa, kubaheka mu ngobyi. Wabaheka hehe seko imodoka zaje na za moto n’uduhene n’utugare, nta «Maceli» ingobyi n’imijishi wabona.
Ese ubundi ninde wagukundira ko umuheka muri iki gihe cy’ikoranabuhanga u Rwanda rurimo kuba urwa mbere. Ubwo ngo nanjye narahakwaga, cyangwa ndimo guhakwa n’ibindi bisa bityo. Kuko ngo uwumva bimwe mu bya Leta yiyita iy’ubumwe iriho aba ahakwa, naho utabyumva aba ari «Igipinga». Nyamara ni ububwa incuro ebyiri kutemera ko watsinzwe, bigaragaza ubugoryi, ubuswa, kutava ku izima ugakomeza kurwana nta kuri urwanira, uhagaze ku ntego imwe gusa yitwa IZIMA, bikagutesha n’agaciro gake wari usigaranye.
Gutsinda ni ubutwari, kwemerako watsinzwe ni ubutwari no kurushaho. Umwe wo mu butegetsi bwa Habyarimana ubu uri ku ibere ku ngoma ya Kagame ngo yabwiye abo yayoboraga bo mu Majaruguru ati MRND yaratsinzwe? Bati yego. Ati ubu hariho RPF? Bati yego. Ati rero muyoboke vuba kuko nimutayoboka ni ibibazo, baratumara. Yabemejeko twatsinzwe kandi nibyo. Bihesha umuntu
