witonze, ukomeze urebe uko Itorero ryari rimeze, maze n’uba umunyakuri uzibwire ukuri. Naherutse kumva ibintu byerekeranye n’Impuzamadini mu Rwanda, ibyo bintu byaranyobeye mbura n’uwo mbaza.
• Umwe ati twese twizera Imana imwe rwose sinzi icyo dupfa vraiment kandi turi Abanyarwanda.
• Undi akurikiyeho naranamukunze ati ntabwo duhuje ukwemera, kandi koko ntiduhuje kuko we yemera Imana itabyara kandi iyanjye ishobora byose no kubyara birimo, ndetse na Yesu n’Umwana wayo. Ndetse nanjye ndi umwana wayo. Naramukunze azi Iyo yizeye kandi abihagazeho, wamwica aho kugirango abireke, wenda yaniturikirizaho n’igisasu agahitira mu byo bise ijuru ryabo, ariko ntumuvangire.
Nyuma niho baje kwemeranya ko Bibiliya na Korowani byose ngo ari ibitabo bitagatifu. Ibi nabyo byavuzwe n’uhagarariye idini runaka.
Impuzamadini ni ukugirango Ibyahishuwe 13 bisohore, kuko ntawe uzabasha kugira icyo agura adafite numero abarizwaho. Numvise ngo ko hari amadini yatangiye gukora amafishi y’abayoboke bayo, bazashyiraho imyirondoro yabo. Na COMPUTER yifitiye umubare 666 na za «www» n’ibindi byinshi. Tayari babambuye ubu muntu babahinduye ama robots. Bagiye kujya banamenya niba ugiye kwituma n’isaha wagiriyeyo, niba witumye ibyoroshye cyangwa ibikomeye, simvuze kugenzura imishahara yanyu cyane, boshye babafasha gukora. Twitondere na za BANKI nyinshi zadutse. Hita ubara imibare ikoze WWW. Hagiye no kuzaza abazajya binginga abantu ngo babahe amafaranga y’ubusa, ngo babafitiye impuhwe.
Ahangaha umurokore uzahasimbuka azahabwa ubugingo buhoraho abukwiriye. Mwitonde bakristo twajwemo.
Aha niho Yesu yavuzeko iyo minsi itaza kugabanywa ngo n’intore zari kubigenderamo. Dukeneye kubaza Umwuka Wera icyo gukora muri ibi bihe, naho ubundi wa mugani wa Malayika Singers bati «Ibi bihe bya nyuma, nitwe bisanze ku isi». Yesu yari azi uruzaba asenga ati «20“Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo, 21ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo nabo babe umwe muritwe, ngo ab’isi bizereko ari wowe wantumye» (Yohana 17:20-21).
Nonese koko duhuje ukwemera, imyizerere, bamwe bizera ibigirwamana? Hari n’uherutse kumbwira ati burya Ryangombe rwose mumwangira ubusa na Ruganzu bari bafite imbaraga.
Nonese ko bakoreshwaga n’imbaraga z’abacwezi twavuga iki? Ntabwo ari iz’Imana Rurema. Nawe se umuntu arerura agapfukama
