71

Kuri Aburahamu kubera gutegereza isezerano ry’umwana cyane, yinjiwemo no kurambirwa maze umugore we Sara abyuririraho, aramusaba amwinginga, aramushuka ngo aryamane n’umuja we Hagari. Muzi mwese ibyavuyemo ko babyaye Ishimayeli ariwe ukomokwaho n’Abarabu bitwa Abanyepalestina. N’ubu nandika aka kanya, barimo kurwana n’«abana b’isezerano» aribo Abayisirayeli bo kwa Aburahamu na Sara. 

Iyo umuntu atabaye maso ngo amenye icyo Imana imushakaho mu gihe cye akirinde, Satani we akora azi amahame y’Imana, azi ko igihe cyose umuntu adasobanukiwe ko amaraso ya Yesu «mu Isezerano Rishya», kuko Imana ariyo yemera nk’igitambo kizima yonyine, ko ariyo yamurengera. Aba azi amasezerano maze akabanza agatanguranwa kugirango abeshye nyir’amasezerano. Akaba ahaye Aburahamu Ishimayeli kandi isezerano riri kuri Isaka (Ibice 17 na 18 by’Itangiriro). Ntajya abura uko akora ngo arebe ko yaburizamo umugambi w’Imana, ariko buri gihe aba yibeshya. Iteka aza mbere atanguranwa no kuburizamo. Buri bikorwa hafi ya byose by’Imana Satani arabibanziriza. Maze Kayini akica Abeli, Satani yibagirwa ko Adamu na Eva bashoboraga kongera kubyara abandi bana, nyuma se ntibabyaye Seti? Agakomokwaho n’abandi. Icyo gihe umuntu ahita ahagwa ndetse bikabije. Umuntu ni isibaniro hagati y’Imana na Satani. Aho arabizi? 

Nta cyakorwa amaraso atamenetse, nta cyacungurwa amaraso atamenetse, nta kubabarirwa ibyaha kwabaho amaraso atametse. (Abaheburayo 9:22). Kuko nta kindi cyakorwa, keretse kimwe gusa gishobora kubihagarika ari cyo «KWIHANA BIGENDANYE N’UMUHAMAGARO UBA UKURIHO, UGAHA AGACIRO AMARASO Y’UMWANA W’IMANA YESU KRISTO, IBYO BYONYINE», 

• Niba ari umuntu ku giti cye akihana ibyaha bye yemeye amaraso ya Yesu kumwezaho ibyaha byose, agaha agaciro igitambo cye cyo ku musaraba, akamwizera nk’Umwami n’Umucunguzi we, akaba atambamiye n’ingaruka zabyo ziba ari mbi cyane (Abaroma 3:25-26). 

• Niba ari ibyaha by’umuryango nabwo bagakoresha kwizera Yesu n’amaraso ye ngo abezeho ibyaha. 

• Niba ari ibyaha byakozwe muri rusange nk’ igihugu na none amaraso ya Yesu niyo yonyine batabaza, niyo gisubizo cy’iteka ryose. 

Bitabaye ibyo Satani aba yibikiye mu gihe runaka, ategereje ko nta gikorwa maze agakora akazi yahamagariwe ko : KWICA, KWIBA NO KURIMBURA (Yohana 10:10), kuko aba yaburanye agatsinda, maze Imana igakuraho kurinda (Protection) kwayo. 

KUKO NTIJYA ITSINDWA, IRIYUBAHA IKIYUBAHIRIZA MU KWERA KWAYO, IKUBAHA IJAMBO RYAYO BIKOMEYE, IKUBAHA BYIMAZEYO