382

hamera nk’aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo nyabike. 10Kuko numvise benshi bansebya, n’ibiteye ubwoba bikaba mu mpande zose. Incuti zanjye zose ziranyubikiye zireba icyo nsitaraho ngo zindege ziti “Nimumurege natwe tuzamurega.” Baravuga bati “Ahari azemera gushukwa tubone uburyo bwo kumutsinda, maze tubimuhore”». (Yeremiya 20:7-10). 

Kuko nanjye ntakuntu ntagize ngo mbireke nikorere irindi «Vugabutumwa» ritantera ibibazo byo guhora bampamagaye kuri za DMI na CID. Ariko byarananiye ahubwo ibisazi bikarushaho kwiyongera. Napfaga kuvayo gusa nkumva nanone umuriro uratse ndashaka kuvuga ndetse ikongeraho ibindi. Kuko iyo ibimpera rimwe nari kuba narasaze bya nyabyo. 

Ubundi mu biterane kuri za sitade nabazaga niba abahutu bahari tukihana, ababihishaga bagasigara bicaye biyegeranya bashakisha aho baba baraturutse hanze cyangwa mu bisekuru niba nta mututsi wabagamo, kandi nabaga narangije no kubamenya kuko Imana yarabanyerekaga. Niyo mpamvu banyangaga cyane na n’ubu abatarabohoka baranzira cyane. Baranyanga na n’ubu byabyaye inzangano. Iyo byarangiraga n’iyo habonekaga babiri byabaga bihagije nkaba ndakarangije. Ndetse ahandi ntihagire n’uboneka; ubwo ngo bose babaga ari abatutsi kandi bacitse ku icumu ndetse ngo banavuye no hanze. Narumiwe! 

Maze ejo bundi iti igihe cyagiye babwire mwihane rusange mwese muri Interahamwe nsa nsa. Inyuma n’imbere muri zo. Niba mushaka kubaho mwihane nk’ubwoko bw’abahutu mbone kubababarira muri rusange. Nanjye mbibakojeje induru ziravuga, hacura umwijima. Erega na Leta yiyita iy’ubumwe nayo irahaguruka bamwe ngo ndatoneka abahutu. Ariko bakabimbuza ku munwa mu mitima batekereza ibinyuranye. Abandi bakishimirako ngo nshinja abahutu ariko ntibabigaragaze, bagashaka kunyihererana ngo bangire n’inama y’ukuntu nabikomeza ariko narabananiye bigeze aho bihagurutsa n’abazungu b’Abababiligi. Nabo ngo barakomeretse, ngo narabakomerekeje, nishe ubwiyunge kabisa kuko mvuze ngo abahutu bose ni Interahamwe. Kandi niba barababaye ubwo nabo nizo «Interahamwe z’Ababiligi», bajye baza twihanane. 

Kwihana «icyaha rusange» biterwa n’uburyo cyakozwemo, cyane iyo gikozwe n’abategetsi bakabishoramo ba rubanda. Cyono ndebera nawe : Itsembabwoko ryateguwe n’abayobozi b’abahutu, rikorwa mu izina ry’ubwoko hutu. Ibyo nabyo kandi wabona mubihakanye mukanaburana ndetse mukandega ko mbabeshyera. Murahakana muhereye hehe ko bibagonga imbona nkubone. Kandi gupinga no kwipfusha ubusa ntacyo bivuze kuko Imana niyo ifite ukuri, niyo ifite ijambo rya nyuma, kandi niyo numvira. Irashaka kubakiza.