339

Ntawe nanga nta n’uwo ndwanya ndanabakunda cyane, ahubwo nanga kandi ndwanya imikorere yanyu. Ariko ngo ukuri kurababaza, kandi ngo guca mu ziko ntigushye. Mwamenyereye ukuri guhora gushya. Mwemere mugonde nimwanga Imana izabagonda ku ngufu. Dore ndabibandikiye! Mwiyambure ibyubahiro mwambare guca bugufi. Ese mwazabajije Imana mwiherereye ibi mbabwira. Aho yo muyifitiye umwanya? Yo rero izawubabonera. Kuko kutemera icyaha nta bugabo burimo, kutihana nta bugabo burimo, ahubwo byongera ubugome no gukomeza gushaka icyakingira ibyaha binyuze mu bundi buryo bubi nabwo bwongera ibyaha. Amafuti gusa gusa, maze ibyaha bigahamagara ibindi. Murasabwa kwihana mwese. 

Ngo umunsi umwe abagabo babiri bitwa Kuri na Kinyoma bagiye ku ruzi koga. Bikuramo imyenda baroga, nyuma Kinyoma aza yiruka yambara imyenda ya Kuri ahita yiruka arigendera. Kuri avuye mu mazi abura imyenda ye ahasanga iya Kinyoma, arayitegereza yanga kuyambara rwose, atangira kugenda yambaye ubusa. Abamubonye bose bagasakuza bati : ayiweee Kuri yambaye ubusa! Yahisemo kwambara ubusa, kuko imyenda ye yari yambawe na Kinyoma ngo yiyoberanye, ariko biranga byitwa ko : Kinyoma ari Kinyoma wambaye imyenda ya Kuri yamwibye, kandi ko Kuri we yahisemo kwambara ubusa aho kwambara imyenda ya Kinyoma. 

TUREKE GUHORA TWIKORA MU NDA, U RWANDA SI UBUKINIRO 

Idini yose n’ubonetse wese afite icyo aruvugaho. Uru Rwanda umuntu urufitemo Ijambo ni Yesu wenyine mureke atuyobore. Buri wese uhaze yumva yategeka u Rwanda? Njya ntangazwa n’abiyita Abanyarwanda, abahutu, abatutsi usanga bivugira ibyo babonye ibyinshi ntabyo bazi, n’amateka ntayo bazi, bafatira aho biba bigeze n’uko babyumva n’ibyo biba bisize, maze buri wese akagira ijambo kandi akurura yishyira. Kubera umuhamagaro w’Imana no gutoranywa nayo ngo nyikorere ibi bihe by’imperuka, kandi kuba yarashatse ko njya mu birebana n’ibibazo by’aya moko, byatumye, haba mbere ya za 1994 cyangwa nyuma yaho, imenyesha mu buryo bwinshi iby’u Rwanda. Ibya Repubulika ya kabiri byinshi nari nkiri umupagani ntarakizwa ariko byaramfashije cyane kuba naramenye byinshi. Maze guhamagarwa, mpawe umurimo wo guhuza no kunga byagiye binyorohereza gusobanukirwa. Nyuma ya 1994 nabwo namenye byinshi cyane birebana n’igihugu. Nabishaka ntabishaka narabimenyaga gusa nkagirango wenda Imana irashakako mbisengera gusa. Abatutsi batari bamenya uwo ndiwe bambwiye byinshi, naho byari birimo byinshi bizamfasha mu murimo nahamagariwe. 

Naramenye, ndamenya. Ingero zimwe ntanga nagiye nzihabwa n’Imana ubwayo, izindi nkazihabwa n’abantu bapfaga kumbwira ibintu bifatwa nk’ibikomeye, nk’amabanga amwe yo ku mpande