263

mu madini, arakora mu buryo bwo kwiyoberanya mu mirimo yose. «uretseko byatangiye kujya ku mugaragaro». 

Reka nsubize abavuga ngo umuti w’u Rwanda, umuti w’ubwiyunge ngo ni uko bafungura abafungiye itsembabwoko bose, maze abishe bari hanze bagataha mu byubahiro byabo, ndetse ngo n’abari Arusha bakarekurwa, bakanabaha imperekeza nk’abavuye ku rugerero. Maze bikamera nk’aho ntacyabaye. Kuberako hari intagondwa zavutse zityo zidashaka ukuri nta n’ubwenge bwo gushishoza zigira kuko hari ibintu bitagombera gusengerwa ngo abantu bajye mu Mwuka bahishurirwe babanje no kuvuga indimi. Hari ibifite ibisubizo bifatika bitari ngombwa kubaza Imana ngo tugire dute kuko hari réserve y’ubwenge umuntu yigirira bimutandukanya n’inyamanswa. Abameze kuriya rero, naba n’inyamaswa zo zizi abanzi bazo zikunda no kubaho zikirwanaho zikihisha umwanzi. Impala igahunga intare n’ibindi, zigahaha zikamenya n’imiryango yazo. Abameze kuriya nta mwanya nabona nabashyiramo mumbabarire. 

Umwe yigeze kuvuga yishongora ngo erega uzababwire niba bashaka ubwiyunge bazarekure uwitwa umuhutu wese, kandi batureke dusubire ku ngoma, ngo ako kanya tuzahita twiyunga n’abatutsi. Namushubijeko biramutse bigenze nk’uko abishaka yaba ari inzira yo kurimbura noneho bya nyabyo inyoko tutsi, kandi ko Imana itabyemera ahita ambwirango barandoze, kandi ntacyo bamariye, yarantutse cyane, kandi ziriya mvugo zikunze gukoreshwa n’abahutu n’abazungu. Birenze gushinyagura, nta zina bigira, sinari numva bapangira abacikacumu, ibihe byabo bizaza. Umuhutu umwe yarambwiyengo nagira imbabazi se kurusha bene wabo? Sibo bacuruza amagufa ya bene wabo? Rero ngo bafite FARGE na AVEGA sinzi n’ibindi. Ibyo bakabyuririraho ngo nabo barashaka iby’abahutu. Nta n’icyo bari batunganya. Ese ugirango bashyizeho iby’abahutu si ho intambara yatangirira? Kubera amafaranga babagenera. 

Wagaruka ku bacitse ku icumu bariye umwanda nabo (jye namenyereye ibitutsi by’impande zombi) kuribo nta muhutu wakagombye kuba ari mu Rwanda, abavuye hanze bamwe banambwiyeko batashye baziko nta muhutu usigaye ko bari baje kwibonera ibintu batashye mu gihugu cy’isezerano Kanani yabo, ngo barye bahage baruhuke n’imiruho yo mu mahanga. Bigaranzure n’umuhutu nabo bumve uko bimera. Ni nayo mpamvu bamwe bananiwe kubyihanganira bagasubira iyo bari bavuye abandi bakajya bavugango abari mu Rwanda bose ni Interahamwe, n’abacikacumu disi! Byarambabaje cyane, ngo hari abo babazaga babaninura ngo ko batapfuye? Iby’u Rwanda iyo bigeze aha birayoberana. 

Abacikacumu nibamenye ibi ngo ntawe ubakunda n’umwe uretse Yesu wenyine wabashigaje. Kuko hari intambara y’isibaniro ibariho, hari imyuka y’urupfu ibagendaho kuko batashize kandi ariyo yari