imiryango y’abahunze, abapfakazi ku mpande zombi, impfubyi z’impande zombi, gacaca, ubumwe n’ubwiyunge, abapfushije ababo nyuma y’itsembabwoko, ubwoba bwinjiye mu banyarwanda, uburyarya, inzika ku mpande zombi, ubugome ku mpande zombi, ingando, ibigirwamana, ubusambanyi, ubujura, ruswa, gutanga amasoko, n’ibindi…
Yesu niwe wenyine ushobora kubikemura kuko niwe :
• Nzira : Yohana 14:6; Ukuri : Yohana 14:6; Ubugingo : Yohana 14:6; Amahoro : Yohana 14:27; Yesaya 9:6; Umujyanama Imana ikomeye : Yesaya 9:5
• Ubumwe : Yohana 17;
• Ubwiyunge : 2 Abakorinto 5:17-18;
• Umuhuza : 1 Timoteyo 2:5;
• Kwihana : Matayo 26:75; Luka 1:72; Itangiriro 33.
• Kubabarira : Luka 23:34.
Niyo mpamvu wowe usabwa kwakira Yesu nk’Umwami n’Umucunguzi n’Umukiza, ukihana ugahindukira, ukareka ingeso zawe mbi, uwo uriwe wese kugira ngo abe ariwe ugukemurira ibibazo ufite uretse n’iby’amoko, n’ibindi byose. Kandi ndakugira inama isumba izindi, kuba uri uwiyita Umunyarwanda ugomba kwakira Yesu kugirango aguhindure Umunyarwanda umukorere muri ibi bihe kuko u Rwanda ruriho umuhamagaro wihariye, wo gukorera Imana ibi bihe bya nyuma. Niwanga sinzi aho uzaba.
Kandi ukeneye mbere ya byose ubugingo buhoraho. Reka gupinga rero wemere Yesu akuyoborere ubuzima na gahunda wowe wiyita Umunyarwanda «Hutu-Twa-Tutsi». Witegure ububyutse, butazakurimbuza, cyangwa bugasiga bukumugaje.
FPR iteye taliki iya mbere Ukwakira, nibwo amoko yongeye guhemberwa mu mitima y’abahutu n’abatutsi. Mbere yaho yari yarahwekereye, ndetse wabonaga asa n’aho yavuyeho. Itsembabwoko niryo ryatanze imbaraga zo kongera gucukumbura neza no gukurikirana iby’amoko no kubyinjiramo neza. Itsembabwoko ryakozwe n’ubwoko bw’abahutu ari nayo mpamvu Imana isaba ubwoko bw’abahutu kwihana mbere na mbere bihanira Imana, bihanira abatutsi, bihanira igihugu muri rusange, ndetse n’isi yose.
Dore ibinini bine (4) abahutu bagomba kunywa, mu gitondo, saa sita na nijoro, no mu gicuku :
1. Abahutu bagomba kwemera ku mugaragaro ko bakoreye abatutsi itsembabwoko babigambiriye, babizi neza kandi babishaka rwose.
