GACACA YO MU MUBIRI ARIYO GACACA YA POLITIKI YA LETA YIYITA IY’UBUMWE
Iyo bavuga Gacaca, Umunyarwanda yumva umugabo watonganye n’umugore we akahukana, uyu nawe akajya gucyura bakamuca inzoga n’ibindi. Bagaca urwo rubanza badasesereza cyane impande zombi, bagaherereza amakosa aho atari ngo birangire vuba binywere inzoga.
Gacaca ikaba irarangiye, ndetse kubera agatama kenshi bagera aho bagatongana bakanarwana ariko urwo rubanza rwo ruburiramo kuko baje muri Gacaca. Urundi rugero ni nk’igihe inka yoneye umuturanyi. Nanone abunzi baraza bafite icyaka bikagenda kuriya cyangwase abana barwanye. Gacaca ni ukwunga rwose mu mubiri 100%.
Ririya jambo mu gukoreshwa ubwaryo ryahise rigabanya uburemere bw’itsembabwoko. Basanze bizasakuza babihindura itegeko kugirango iminwa yose izibwe. Ryakoreshejwe habuze irindi, noneho Abanyarwanda baragerageza (abanyabumenyi) baragenekereza, basanga ntakundi byagenda, cyeretse babyise Gacaca. Byaranabarenze birwanaho ntibahamagara Imana muri kiriya kintu giteye ubwoba, benshi nta n’ubwo bayemera. Ariko babigize itegeko, kugirango buri wese ajye munsi yaryo, batangira gukora Gacaca mu bwenge, muri politiki, no mu kinyarwanda, no mu kizungu kuko abazungu barayikunda cyane ariko. Impamvu bayikunda n’uko iteza umuvurungano, itanumvikana neza, bakabona n’amakuru bandika n’aho barira amafaranga, kandi birengagizako abiyita Abanyarwanda aribo bamaranye wa mugani wabo. Noneho ikizakubwirako ikintu gikomeye nuko bakigira «Itegeko» kugirango uzabirengaho wese azabihanirwe, ndetse buri wese yikunde yicecekere, bigahita bitamureba kuko abihunga, niyo mpamvu bibarenga bakabisuzugura. Bamwe ndetse bakishyiramo ko ntabibaho.
Leta yiyita iy’ubumwe yarahagurutse ivayo n’imizi n’imiganda, ariko idini ryiyita Itorero ryigumira mu bisanzwe, by’ibya cumi n’amaturo n’amatangazo no kwitangisha amafaranga bya buri gihe, kandi iki si igihe cyo kwaka ibya cumi n’amaturo ahubwo ni igihe cyo guhishurirwa icyo gukora ku bw’igihugu cyacu.
GACACA IMANA IYIBONA ITE?
Iby’umubiri ni umubiri, ntibirama ni bombori bombori, habamo ibinyoma byinshi, kwica kwinshi, guhora kwinshi, kwihimura kwinshi. Ibyo bita ubwenge ni ubumenyi bwa muntu nyine, bigendana na Siyanse na Tekinoloji, no gushakashaka, byabindi twiga mu mashuri. Niho hakoreshwa amategeko ashyirwaho n’abana b’abantu, ari nayo ibihugu bigenderaho, buri gihugu kigapanga amategeko yacyo uko gishatse, kandi kikanayakoresha uko kibyumva.
