itsembabwoko ritugonga, riduhama, ko rifite ibimenyetso bifatika biduhama, kuri buri muhutu wese, ari nayo mpamvu nasabagako twihana bitaraba nabi. Nabwiraga abayobozi b’amadini b’abahutu, abayobozi bo mu buyobozi bwite bwa Leta b’abahutu, abayobozi b’abasirikare, n’abandi bari bafite imbaraga zo kugira icyo bakora ngo bibere n’abasigaye urugero. Baranze ndetse byananteye kwivumbura ku Mana maze kubona abenshi bansuzuguye, ariko sinkamenyeko aribo bizagaruka. Nahakuye abanzi benshi, kandi bakomeje kwiyongera n’ubu, bavugako nariye amafaranga y’abatutsi ngo kugirango mvugeko abahutu bakoze itsembabwoko. Kandi ko Imana isabako bihana. Aha narashobewe nsanga imitima y’abantu yarapfuye nabi, kubona ngo abatutsi bampa amafaranga yo kubwira abahutu ngo bihane babeho neza muri ubu buzima maze bazahabwe n’ubuhoraho.
Ubwenge bwa benshi buracuramye, ahanini bwagiye bucuramishwa n’ibyabereye mu Rwanda bitagira icyo byagereranywa nacyo. Noneho kubera guhahamurwa nabyo bikaba byararenze inkombe abantu bagapfa kuvuga ibyo babonye, babona byabarengera. Ukumva umuhutu aratinyutse aravuze ngo nta tsembabwoko ryabaye ngo bararwanaga. Mbese barwanaga n’utwana two mu mashuri n’uduhinja n’abagore batwite n’abarwayi bo mu bitaro? Barwanaga n’abasaza n’abakecuru n’abasazi? Yaba atsinzwe yemejwe ko ryabaye ati ubwo rero habaye amatsembabwoko abiri. Ndabona iyi ntambara itari yoroshye : koko muri jenoside igihe abahutu bicaga abatutsi b’ingeri zose bose bari babarwanije? Ni ukubura ubwenge. Uvuga ibyo, abavuga ibyo, nta kindi umuntu yababwira uretse ijambo rimwe rirenze ayandi rituma umuntu amera nk’uri ku musaraba kuko n’ubundi niho ryavugiwe iryo jambo ngo «MANA UBABABARIRE KUKO BATAZI IBYO BAVUGA N’IBYO BAKORA». Kuko mu by’ukuri ubwenge ntibubishyikira. Wagirango baba banyoye ibiyayura umutwe wa mugani w’abarundi. Icyo gihe abatutsi baba ari abana beza birenze urugero, aribo bangurira ngo mvugeko abahutu bakoze itsembabwoko. Baba barimo gukora Ijambo ry’Imana rikomeye rivuga ngo Umwanzi wawe nasonza umuhe ibyo kurya, nagira inyota umuhe ibyo kunywa, nugenza utyo uzaba umusutse amakara yaka ku mutwe. Kandi baba bubahirije ijambo rikomeye rivuga ngo «Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda». Ariko bo baba bakoze ibirenze ibiryo n’ibyo kunywa, kuko baba babashakira n’ubugingo buhoraho. Icyo kirarenze! Ni nacyo cya mbere ku isi cyaba kibaye bashatse banabishyira muri : «WARI UZI KO» bakabitangira n’ibihembo.
Iterabwoba rya bene wacu ntiryambujije kubahanurira nti dore mwanze kwihana inzira zikigendwa none zigiye gusiba zisibangane. Ibimenyetso birafatika, ariko igihe kiraje ubwo bizaba ari SIMUSIGA. Ubwo kandi abatutsi bamwe nabo kubera inyungu zabo bwite no gutinya abazungu na za Kiliziya, banga abahutu nk’iki, ngo ntibashaka ubakomeretsa barera de. Ba batutsi nabo baranzonga
