556

ubizi. Uhangana n’abo wibarutse. Ntiwumvako ubwenge bwawe bwacuramye? 

Nkuzi ugira inda nini na n’ubu nturarya ngo uhage? Nkuzi uhorana umururumba n’inzangano z’urudaca, wabura uko ubigenza ugategeka abagutuye gufunga imikanda kandi n’ubundi ntaho bafite bafungira. Uhora urundanya ibyo utazarya. Nkuzi uhekura ababyeyi kandi nawe ufite abana. Nkuzi ubeshya ngo uteganiriza abana ukabahemba kwangara. Nkuzi uri umwiyahuzi gusa. Nkuzi upinga n’Umuremyi wa byose! Cyakora koko ushirika ubwoba, umenya koko nta bwoba ugira Rwanda. Iyo uza kubugira uba warateganirije ibizaza, ariko niwowe buri gihe usiga inkuru mbi mu isi. Ukagenda uri ruvumwa, ugasiga inkuru mbi imusozi. 

Byose ndabyibutse. Nibutse ko nanjye byankozeho ndetse bikabije, nkaba mpora ndi mu ngaruka mbi gusa. Ndabyibutse byose. Nzi impamvu mbyibutse ndetse nibutse ukuntu imburamumaro zikogeza ngo uri intwari kuko uhora mu ntambara, nawe ukitera inkunga ugirango n’ukuri. Kuki bakogeza nawe ukumva aribyo? Kandi baba bakuninira. Ukunda abakubeshya? 

ESE RWANDA, UBUNDI URI UWA NDE? Uri u Rwanda rwa Gihanga? Cyangwa uri urw’ibimanuka bya bindi ujya ubeshyabeshya? Urw’abami se? Bariya bagutwaye imyaka 400? Uri urw’abazungu bakwanga nk’iki? Uri se urwa Repubulika ya mbere? Nkundira nkubaze, uri u Rwanda rwa Repubulika ya kabiri se? Mbabarira nongere rimwe kandi ntibikurakaze kuko ukunda no kurakazwa n’ubusa iyo hari ukoze ku gikomere cyawe kuko uri igisenzegeri. Iyo bakuvuze iby’ukuri, uhita urakara, bakubeshya ugakoma mu mashyi. Ibigenderwaho warabicuritse. Ubundi ukunda kwiyizera no kwihagararaho no kwitera inkunga. 

None mbwira : uri u Rwanda rwa Repubulika ya gatatu? Cyangwa uri urw’ibindi ntazi dore ko ibyawe byose ari amayobera. Buri gihe ngo hagomba gukorwa ubushakashatsi bwarwo, kuko wananiranye. Byose uba wabibeshye ibindi wabihishe. 

Nari nibagiwe kukubwira ko ukunda n’amazimwe cyane wagirango bakuroze kwanga ukuri. Uzamera nka «Gahanga Gahanga wishwe n’iki». Nongereho ngo «menya ko ukunda abaguteranya», bikugwa neza agahe gato kuko biguhesha gukoresha ubugome bwawe wiyoberanya, maze ukazibuka ibitereko washeshe. Aho ni hahandi baguteranya na nyoko naso, n’abo wibarutse n’inshuti magara kandi ukanga ukabyemera, ukemera amazimwe y’amanjwe, n’ibihimbano bya Satani kuberako ugira ibibazo byakurenze. Ntuzi umwanzi n’umukunzi, kandi nturi igisekeramwanzi. Iyo bigushobeye bose bahinduka abanzi, maze ugakomeza kubica urubozo. Uzasigara wenyine ku isi? Cyangwa uzagenda mbere yayo?