abongabo bihinduye abanyamahanga kandi bari Abanyarwanda ari bo napfiriye ku musaraba i Gologota. Kandi igitambo cyanjye uracyemera. Kandi ndabasaba ngo munyihanganire, nongereho ko kugeza ubu hari icyo bashobora gukora ngo bagarure ubunyarwanda, bubaheshe agakiza, kabinjize mu MUHAMAGARO. Ndetse bazahindurirwa n’izina.
Hari icyakorwa rwose Nyakubahwa Mucamanza Mukuru. Mu by’ukuri umuhamagaro uri ku Rwanda, ku Banyarwanda Hutu-Tutsi, Twa, unganya imbaraga. Kuko bose bakoze amahano, ari na yo mpamvu bazakoreshwa ibikomeye. Aho bitandukanira n’uko iyo hari abitwa ko bari ku butegetsi bagira uruhare mu gukoresha amavuta yabo mu ishyaka ry’ubwoko (fanatisme ethnique) guteza imbere ubwoko no kugerageza gusana ibiba byarangiritse, abandi na bo babireba bagashaka kubyangiza, kuko na bariya na bo baba barabyangije, maze babandi ntibabyibonemo, bagakoresha ubugome bwo guhimana no kutabyitaho.
Hutu iyo agiyeho tutsi irabebera kubera impamvu z’amateka. Tutsi yajyaho hutu ikabebera kuko hutu iba yasize inzigo y’itsembabwoko. Ni yo mpamvu iyo igice kimwe kivuyeho gikomeza kwambara umwambaro wacyo ushaje kikarenzaho umushya uba ugezweho, ari wo witwa «Twese turi Abanyarwanda», bigahora binuka kuko iby’imbere biba bishaje bitanameshe, warebera inyuma ukabona ibishya ariko imbere hanuka. Ariko bigomba gukosorwa, bakavanamo umwambaro w’inyuma bakaba bawushyize ahantu runaka, kuko bahise bawambara batiyuhagiye. Noneho bakongera bagakuramo na wawundi w’imbere waboze bakawutwika ugahinduka ivu, bakabona kwambara wawundi mwiza, babanje KWEZWA N’AMARASO YANJYE.
Abari aho bo mu yandi madini batangira kurakara no kuzunguza imitwe, babazanya ibyo kwezwa n’Amaraso ya Avocat. Baranahaguruka, batangira kwitotomba, ngo «Azanye bya bindi by’abarokore». Baba baguwe gitumo n’amagambo y’Umuhanuzi w’umusaza Simewoni wahanuriye Mariya nyina wa Yesu ati «Dore uyu ashyiriweho kugira ngo benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke, abe n’ikimenyetso kigirwa impaka, 35ngo ibyo abantu benshi batekereza mu mitima bizahishurwe, kandi nawe inkota izagucumita mu mutima». (Luka 2:34-35).
Maze birabashobera. Avocat arakomeza agira ati munyihanganire ndumva bazabikora vuba kandi neza, kuko nahagurukije abo kubabwira, kandi ndizera ko bazabumvira. Hari ibindi navuga mbere y’uko umushinjacyaha agira icyo abiregaho kuko ndabona arekereje : mu butegetsi hari amashyaka menshi ya politiki bakagira na Forum imwe, kandi ugasanga bumvikana bya gitegetsi, byo kurenzaho, koroherana, kubahana, kurubanamo, n’ibindi byatuma badashwana. Ariko mu bitirirwa Izina ryanjye ugasanga basa nk’abahanganye,
