Intambwe ya mbere ni uguhuza. Kubabarira, kwemera kwikura imbabazi ukazitanga bihwanye no gupfa : uba upfuye.
Kwihana no kubabarira ni intambwe ya kabiri, bizana kunga. Nibwo «bwiyunge bwuzuye».
Kuzuka ni imbuto zikurikira urupfu, arirwo kwihana no kubabarira, kuko nyuma yo kwihana no kubabarira habaho kuzuka aribyo bizana ubumwe bwuzuye.
BA UMUHUZA MWUNZI. Wowe wo mu bwoko bw’abahutu uzasoma cyangwa ukumva ibi, urasabwa kwitonda ugasobanukirwa neza. Menya ko itsembabwoko ari RUSANGE ku bahutu bose, n’iyo waba uri nde, uri hehe, n’ubwo waba warahishe abatutsi benshi bakaguha umudari ugakoramo na cinéma n’ikinamico. Menyako nutihana itsembabwoko rizagukurikirana kuko ni karande kuri buri muhutu wese, kandi inkurikizi zaryo ziteye ubwoba. N’ubwo wowe waba utakiriho, abawe bazabiryora. Ntuzabe igisambo bigeze aho, ntuzikunde ngo usigire abazagukomokaho umurage mubi, maze ngo ugende uri ruvumwa, nka bene wanyu uko bagiye basize inkuru mbi imusozi.
Inama nakugira rero, nyuma yo kwinginga Imana nyibaza amaherezo y’aya makimbirane y’amoko, amaherezo y’ibyo mu Rwanda cyane cyane IKIBAZO MUZI aricyo HUTU-TUTSI, ITSEMBABWOKO NO GUHORA, mbaza uko bizamera, uko tuzamera nyuma y’imyaka irenga 18 bibaye. Kandi uko umwaka ushira aho kugabanuka bikarushaho kwiyongera, uko ibihe bishira nta gikozwe niko umwanzi nawe akomeza kurundanya ingabo ze, kandi ntacyo Imana yabikoraho kuko ibyo yatubwiye gukora twarabyanze. Urugero rw’ibyunamo bigenda bisumbana uburemere n’ubukana bukarushaho kwiyongera abahahamuka kumpande zombi.
Ihane kugirango abana n’abuzukuru bawe mu ishuri batazajya bajomba inshinge mu bitanda by’abana b’abatutsi. Ukumva umwana w’umuhutu aravuze kuri radiyo ati : tuzongera tubamare yewe. Ubwo niko mu mashuri n’ahandi kwibuka bibahahamura.
Abandi bahutu aho guhishurirwako ikibazo ari twe twagiteje tukagiteza n’abandi, ko ari twe kiriho, nabo bakigaragambya mu mutima bavugako nabo bishwe. Bikamera nk’ibya Adamu na Eva muri Edeni. Irinde guhangana mu butagondwa bwawe ubanze uce bugufi Imana ikubabarire igukize.
Hari ubutagondwa nita bwa «kibwa», bivuga kudahirimbanira kumenya ukuri guturuka kuri Yesu Kristo, kuko niko Kuri kuzuye konyine, ibindi ni ukuremekanya, bigahita bishwanyuka. Wishe abatutsi urabizi neza wa muhutu we, uri umwana w’uwishe, uri
