147

ingombyi yanyuma. Bikazamusaba kuzaza noneho gusaba imbabazi, icyo gihe niho uzimuha cyangwa ukazimwima ni uburenganzira bwawe. Ariko akenshi bikunze kugorana cyane iyo ari ibyaha bimeze nk’itsembabwoko, n’ibindi biremereye mu mibereho isanzwe y’abantu. Hakenewe imbaraga z’umusaraba kugirango bijye ku murongo. 

Hari amafotokopi yo kwihana no kubabarira cyane cyane iyo abantu ari abapagani, bakoresha urugero rwo kwikiza muri za disikuru, ariko abazi Imana yabo bafite ubayobora akabafasha ariwe Mwuka Wera. Ni ngombwa gukomeza kurinda uko kwihana no kubabarira kugirango ibyuririzi bitabyangiza kuko biranandura. N’amadini yarabyadukanye, ndetse aranabikoresha mu Rwanda, kuko nayo aziko Ubwiyunge aricyo kibazo Abanyarwanda bafite, ariko benshi bagiye babikora bitavuye ku mutima, bishakira inyungu z’imibereho. Ibyo nabyo n’irindi shyano! Si ugupfa kuvuga ngo «Imana imbabarire namwe mumbabarire» ubwo ngo birarangiye. 

Na n’ubu nandika umuhutu n’umututsi baracyafatanye, habuze uca umugozi. Nta n’umwe muribo ubohotse, bombi baraboshye, bariyemera cyane kandi baboshye. Barashinjanya umunsi ukira. Imana ntiyakwemera ibinyoma byabo kuko yo yirebera mu mutima, n’iyo wabeshya uba wibeshye, ubeshye n’abantu ariko Imana yo izi byose, ikora byose iba hose, kandi wanze ukunze bizagaragara n’ubwo bizi kwihisha cyane. Umunsi uzaba umwe ujye kumva wumve watombotse. 

Hari n’ibindi amadini yihaye bimeze nk’amakinamico, aho kugira icyo bikiza ahubwo biba bibi no kurushaho. Kwihana guturutse ku Mwuka Wera biraramba ni burundu. Kwihana gusanzwe kumenyerewe kw’amagambo ya Kinyarwanda bikorwa mu kinyabupfura byo kurenzaho ntibijya bimara kabiri. Byaragaragaye nawe urabizi ari nabyo bikunze gukoreshwa. Nabonye n’abasaba imbabazi batonora inzara, birya cyane, bihana bamwenyuraho, nabyo bikanshobera. 

HARI IBININI BINE ABAHUTU BAGOMBA KUNYWA : 

Abahutu nibemera kunywa ibinini byitwa : 

1. Kwemera ko bakoreye jenoside abatutsi, ni ukuvuga kubyemera bikababaza 

2. Kwihanira Imana 

3. Kwihanira abatutsi 

4. Kwihanira isi yose 

Bazapimwa basange bafite: Négatif.