abandi, abapfanye nabo n’abandi bahutu berekanye umutima wa kimuntu bakarengera abatutsi muri jenoside bakabahisha.
Reka ngusobanurire ukuntu itsembabwoko ari rusange no kuri abongabo bakoze iby’ubutwari : ni «rusange» ku bahutu bose. Impamvu : banza umenye ngo itsembabwoko n’iki? Gutsemba ubwoko mu ijuru babifata bate? Kuko dutegekwa no mu ijuru niho hataba amanyanga no kurwanira intebe n’amasahane n’ibibanza, n’amazu n’amamodoka, n’ibidomoro n’uducupa twa plasitiki twashizemo amazi, n’indobo zashizemo amarangi, no kwanga agasuzuguro. Mu ijuru banditse itsembabwoko igihe agatsiko k’abahutu kajyaga hamwe, gahuje ubwoko n’ubutegetsi, n’ubwinshi kakagambirira kandi kakemeza kumaraho abatutsi. Tayari! Itsembabwoko ryari ryarangije kuba.
Kandi wowe utemerako ryateguwe ushaka koroshya icyaha, kugirango ugire ibyo uringaniza niwowe mbwira. Uzashaka ubwenge unsobanurire ukuntu indege ya Habyarimana imaze guhanuka mu gihugu cyose ngo Abahutu bararakaye bahita bafata intwaro nto n’inini… imihoro n’izindi ntwaro muri iryo joro bagatangira kwica abatutsi. Babikuye hehe? Amanama bahise bakora byagenze bite? Bahuriye hehe ngo bajye inama? Ndabaza impamvu Leta ya kiriya gihe itahagaritse jenoside cyangwa ngo ibe yarayibujije kuba? Kuberako FPR yashakaga ubutegetsi? Yeee! Nabyo ndabyemera 100%, ariko ntabwo urwo rubanza rufite ibimenyetso bifatika imbere y’Imana Data. Wowe urumva ntakindi kintu cyari gihari? Ko byari biteguye neza da! Kuko n’abayihanuye bari baziko ari ugukozaho gusa kuko bari bazi gahunda yose. Bari bazi icyo bakoze. Nyine bari baziko abahutu ngo bari burakare. Bari barateguye ubwonko bwabo neza. Imitwe yabo yari yarashyushye batinyako abatutsi bazabiganzura ngo bakongera kubahaka. Binjiwemo n’umwuka wo kubatsemba kuva bene wabo batera i Kagitumba, umwuka wo kumaraho inyoko-tutsi wahise winjira mu bahutu ako kanya, hanyuma 1994 byuzura imitima yabo birasendera, birasesekara, biranasaguka, kuko byari bimaze iminsi bihemberwa.
Kuva FPR yatera ubwoko bwatangiye gufata intera mu mitima y’abahutu n’abatutsi. Bihita bivanguka ako kanya bihana intera. Abahutu bajya ku ruhande rwa bene wabo bari ku butegetsi, abatutsi bajya ku ruhande rwa bene wabo bari bateye igihugu. Ndibuka igihe abasirikare ba FPR baje muri CND ukuntu abatutsi bari babishimiye, byari ubukunguzi koko. Bamwe bahise bavuga ngo nibashaka bapfe ubwo Inkotanyi zigeze i Kigali. Koko rero baranapfuye. Nkanibuka ukuntu n’abahutu byabarakaje umujinya urenze umuranduranzuzi. Bumvise basumbirijwe akabo kashobotse. Kandi hari harinjiye n’umwuka wo kurambirwa ibyo kwa Habyarimana, kuko nta gishya byari bikizana. Umwuka wo kurambirwa, guhararukwa, gushaka ibishya, ibigezweho, ariko rero muri ibyo byose hari icyari kibihatse : Byose ni UBWOKO.
