228

Ku birebana no guhana : Ngiye kwifashisha urugero Umuyahudi yahaye umunyamakuru amubajije uko bazabigenza ku birebana n’urusengero rwabo Salomo yubatse i Yelusalemu rw’akataraboneka rugasenywa na Nebukadineza, rukongera kubakwa, rugasenyurwa na none na Titus w’umuroma akanarusahura, rukaba rugomba kongera kubakwa. Kandi rukubakwa mu mwanya warwo wa mbere nta kiburaho. Kandi uwo mwanya abarabu bawubatsemo umusigiti wabo. Vuba vuba, igihe Abayisirayeli barimo guhanwa baratatanirijwe hose mu isi, wagira ngo hari icyo bapfana n’aba… koko. Ahaaa! Yasubije ko nta kibazo biteye kandi ko atazi uko bizagenda ariko ati «wenda ahari hazaba umutingito w’isi, cyangwa se umwuzure, cyangwa se ibindi byorezo. Umuriro ushobora no kumanuka uva mu ijuru». 

Maze uwo mwuzukuruza wa Aburahamu amubwiriramo amuhanikiye amumenyesha ko Imana ya ba sekuruza ifite imbaraga n’uburyo ikoramo ibintu, ikaba inafite n’inzira zirenga 1000, ati «icyo nzi ntashidikanya n’uko ruzavaho vuba tukubakira Imana yacu tukanayitambira ibitambo». Ashobora kuba yaranamuhayeho ingero z’ukuntu iyo Mana ya sekuruza Aburahamu yagiye ibigenza mu bihe byashize, tuvuge : nk’ibyago 10 bya Misiri, Inyanja Itukura kwigabanyamo kabiri bakambuka maze iza Farawo zikagwamo nta n’umwe usigaye, amazi aturuka mu rutare, na mbere yaho iby’umwuzure na za Sodoma na za Gomora n’ibindi, na Manu zamanukaga ziva mu ijuru, n’imyenda itarabasaziyeho mu nzira, n’inkweto, n’ibindi. Nanjye ntabwo mbizi ariko icyo nzi nkwijeje neza nuko mu gihe gitoya cyane Imana iri bwiyungire abiyita Abanyarwanda, kuko yaduhaye umurimo wo kubunga none baranze, kandi ntishobora gukomeza kwihanganira ibya za Komisiyo ngo ntacyo birimo gukora ku mitima. 

Abitirirwa idini ryiyise Itorero na bo bibereye muri «business», barangije gucurika Bibiliya cyera, barimo kurya umuriro, ari byo gukora iby’Imana ishaka. Yahereye nyuma y’itsembabwoko ivuga iti mwihane mubabarire mbone kubaha ibyiza, bati wivuga tuzabyigezaho. Dufite imbaraga nyinshi. Bagahita bongera «budget» yo kugura intwaro nyinshi za kirimbuzi, aho kongera abihana bicisha bugufi. Irongera iratuma, igeze aho nanjye irantuma, iti rangurura ubabwire n’aho bakumva n’aho batakumva (Ezekiyeli 2). Ariko kandi iti kuko : 

1) ABANTU BANJYE 

2) BITIRIRWA IZINA RYANJYE 

3) NIBICISHA BUGUFI 

4) BAGASENGA 

5) BAGASHAKA MU MASO HANJYE 

6) BAGAHINDUKIRA 

7) BAKAREKA INGESO ZABO MBI (2 Ngoma 7:14)