248

Iby ‘Umwuka rero niho hakunze kuboneka «icyaha rusange». Iby ‘Imana byo bizi Ubwenge bwose, kuko bizi ibyabanje n’ibizaheruka, ari nayo mpamvu icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi, Imana n’Umwuka wayo bemezako ari «icyaha rusange» ku bahutu. Kigomba kwihanwa muri Rusange. Noneho kuberako ubumenyi na gatozi byumvikana, bigashaka kwemezako atari Rusange ahubwo ko icyaha cya jenoside ari «gatozi». 

Kandi wabaza bakakuburira ibisubizo. Wakomeza impaka bakagushinja ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa amacakubiri. Nigeze kumara amasaha nsobanurira abanyamategeko ibi bintu, bampamagaje ngo bambuze kuzongera kuvugako jenoside ari «icyaha rusange» ku bahutu, maze nanjye nanga kuva ku izima. Kandi icyo gihe hari ububyutse mu magereza no hanze yayo no mu bacitse ku icumu, kuri abongabo bifitiye ubugingo buhoraho. Nasabye abo banyamategeko bari bayobowe n’umunyamategeko mukuru kunyandikira babimbuza baranga, maze nkomeza akazi kugeza igihe Imana yambwiye ngo «REKERA AHO BIRAHAGIJE, UWUMVA YARUMVISE». 

Banyuzwe n’ibisobanuro nabahaye kuko nabajyanaga muri Bibiliya nkabagarura mu mategeko yabo, bageze aho barabyemera ariko bavugako bidashobora kwemerwa nk’ihame Leta igenderaho. Ko bafite umurongo wa politiki badashobora kuvuguruza. Ko ahubwo icyaha cya jenoside ari «gatozi». Wagirango ni récitation bafashe mu mutwe. Kuko Imana iba yarebye ingaruka zizaterwa n’icyo cyaha. Kuberako iby’Umubiri n’Ubumenyi n’ikoranabuhanga bikora, ntibishobora kumenya uko ingaruka zizamera ngo binazihagarike, kuko ntabwo bizi «UBWENGE». 

KUBAHA UWITEKA NIBWO BWENGE, KANDI KUVA MU BYAHA NIKO KUJIJUKA 

Ku bw’iyo mpamvu, kuberako kubaha Uwiteka aribwo bwenge, abatubaha Uwiteka nta bwenge bagira (Yobu 28:28). Sinzi udafite ubwenge mu kinyarwanda uko yitwa, ariko bakunze kuvugango ni «IGICUCU», cyangwa «IKIGORYI», mu kirundi ho bavugako ari «IKIJUJU». Abize iby’isi ntabwo bitwa abanyabwenge, bitwa : «ABANYABUMENYI», kandi iyo uvuye mu byaha niho uba ujijutse, bisobanura ngo iyo ukiri mu byaha uba uri : «INJIJI». 

Ibi uko ari bitatu : UBUCUCU, UBUJIJI, N’UBUMENYI, ntibishobora kurengera urengana ngo bihane umunyabyaha. Birabarenze cyane cyane nk’icyaha cya jenoside. Byakozwe n’abantu benshi bahurije ku kintu «cy’Ubwoko». Ubwenge aribwo «Sagesse», na «Wisdom», buturuka ku Mana yonyine, Uwiteka wenyine. Nibwo Salomo mwene Dawidi yasabye arabuhabwa. Hanyuma UBUMENYI bugaturuka ku gace k’ubwenge Imana iba yarahaye umuntu ngo ahari yazayubaha, ako gace niko abantu bahindura akabo. Ako gace niko Satani ahindura