487

Imana yahise igaragaza itandukaniro (Malaki 3:18). Ndota imbaraga z’Imana zimenagura iz’abaframaso, na ba Rose croix, n’Abarangi, Abacwezi, n’abandi bakozi ba Satani na Sataniya babura aho bakwirwa. Ba Illuminati batangira gukora amanama bibaza ibibaye mu Biyaga Bigari. Bamwe barakizwa benshi bahindukirira Umwami Yesu. 

• Narose u Rwanda rwubatswe vuba vuba kuko nabonaga ariya mazu meza menshi yashenywe, ndetse n’iriya yubatswe ahari Gare nayo yagiye hasi, kuko Bibiliya ivuga ngo amabuye ayubatse azavuga ashoze urubanza : ngo kuko zubatswe n’amarira y’ababuze ababo, n’ibisahurano, by’ibyibano. (Inzozi zirahangara koko!) Ariko ndota ngo mu kanya gato hongera kubakwa noneho mu buryo bunezeza Imana. 

• Ndota ibipinga byasigaye byihana kuko hari abo Imana yasize ngo bazacishwe bugufi n’ubwoba bwabo, cyangwa gupinga n’ubusambo byabo. Kuko bashakaga kweza ibyanduye byabo babyejesha «ubufana» ngo babirinde bizahameho ubuziraherezo. 

• Narose ibindi ntasobanukiwe neza byari byanditse mu rurimi ntazi mbona bijya gusa na cya kiganza cyanditse ku rusika nko muri Bibiliya igihe muri Daniel ngo ikiganza cyandika ku rusika ngo «Mene Mene Tekeli Ufarisini», bisobanura ngo «wapimwe ugaragara ko udashyitse… ubwami bwawe buragabwe, buhawe undi» (Daniel 5:25). 

• Nakomeje kurota ibintu bidafututse, nkabonamo abaririmbyi, bamwe nzi abandi ntazi, bitangira kutagaragara neza. Ariko mbere yo gukanguka narose nshaka kurotora inzozi ariko ngo abo nzibwiye bagahita barakara njye nkayoberwa ikibarakaje kuko ari inzozi. Ndota nsabwa ibisobanuro byazo kandi ntabyo nzi, kandi hari ibyo bibanzeho kurusha ibindi cyane, nko kumbaza iby’impunzi za politiki n’imitahire yazo, no gusenyuka kw’amazu y’imitamenwa. 

Ndibaza nti kuki batitaye ku murimo w’Imana no kwaguka k’u Rwanda? Nabyo biranyobera. Narose banyita karosi nk’igihe cya Yozefu, kandi abanyabyaha ngo nibo zababaje cyane, kuki? Naje kurota nanone hari abantu bamfashe banjyana kuri brigade imwe ntabonaga neza iyo ariyo kuko hari n’ijoro bampfutse n’igitambaro mu mutwe. Ngo bagiye kumfunga ngo kubera ibyo ndota ngo bikura Abanyarwanda umutima. Ngo nyuranya n’abandi kuko bo barota ibinezeza abandi by’amahoro gusa. Ariko ntibantutse ngo bubaha abagore cyane kubera «Gender». Gusa ibyo bambajije byari bimeze nko gusetsa imikara, kuko wagirango nibo basaze. Narabahimye mpita nsinzirira aho mpita ndota, ariko mbere nasinziriye mvuga ngo

omeprazole vente sans ordonnance