392

kuko muri jenoside twitwaga aba Résistants. Bivugango abanze kuva ku izima, aribo ba twebwe, twari duhanganye n’umwanzi ariwe Inyenzi-Inkotanyi-Umututsi. Twarangizanyije na Kantano abeshya ngo Radio RTLM iravugira i Kigali kandi bageze kuri Goma bahunga. Batanatubwiye ngo natwe tugende. Nta n’ubwo twabimenye. Nagiye kubona aho narindi mbona Toyota irimo Inyenzi zidusanze aho twari turi, ku irembo bari kumwe n’afandi wari muri Suzuki, banshyira muri Suzuki ngo ndi Interahamwe, ngo sinzi ubabwiyeko nari umugore wa Rwendeye, kandi yapfuye kuri 18/11/1990, n’amashyaka ya politiki yari atarajyaho… Ngenda nsakuza cyane nisobanura uwo ndiwe. Mana yanjye naravuze nkibagirwa ngashyiramo igifaransa bikarushaho kubatera iseseme. Ndi mu ba mbere bagiye kubazwa… Imana ihita ikinga ukuboko kwayo kwera kubera umuhamagaro wari undiho, ibyo gusa. Aho nagarukiye nsanga musaza wanjye baramutwaye. Ibindi simbikubwira. Mana yanjye mbega politiki y’abana b’abantu ukuntu ari mbi cyane! Nayise ikiyobyabwenge. 

Gucika ku icumu rya jenoside bivugako nawe wari kuri gahunda yo gutsembwa, noneho Imana igakinga ukuboko ugacika iryo cumu, ugacika iyo mihoro. Ahubwo bazabite abacikamihoro, kuko niyo abenshi babicishije. Ntabwo abahutu bacika ku icumu rya jenoside kandi ubwo bwoko ari bwo bwatsembye. Ahubwo bacitse ku icumu ry’ingabo za FPR. Ntacyo wabeshya Imana ariko wowe wakwibeshya ukabeshya n’abandi; nabo bakakubeshya ko bemeye. Ukumva urababeshye nabo bakakwemerera, kandi mwese muziko ataribyo. Iyo ngo niyo politiki nziza y’uwiyita UMUNYARWANDA. 

Hari ngo n’abahutu bumva ngo kuberako bafatanije na FPR, cyangwa se ubu bari mu muryango wa FPR, mu CYAMA, ubwo ngo bibahindura abere ku cyaha cy’itsembabwoko. Wapi! Kuko gukorana na FPR icyo gihe, cyangwa n’ubu ntabwo bibahindura abatutsi. Ahubwo bari bahuje ibitekerezo muri icyo gihe gusa nabwo atari 100%, nabyo byo kubura uko bagira, kuko bari bananiranywe na Habyarimana. Ntabwo bari bishimiye gukorana n’abatutsi, impamvu n’uko bene wabo b’abahutu bari barabashobereje bari mu minyururu, bapfaga ibindi ariko bitari ubwoko. Subiramo ngo «ubwoko». Umva neza : ntibari bahuje ubwoko na ziriya mpunzi, na nyuma bageze mu Rwanda barabiberetse, barabisubiranye bikomereza kuba abahutu no kurushaho, cyane ndetse. Ingengabitekerezo ziriyongera aha niho ngirango wumve neza cyane wowe ukunda kujya impaka cyane. Ubwoko ni umuzi udapfa kuranduka, kuko buba bukoze imibereho yawe, buba buvanze nawe, kubuvangura nawe hagomba gukoreshwa kubagwa nta kinya. Kandi ukabagwa n’umu spécialiste witwa Yesu, apana kuzana ba baganga ba magendu. Reka ngukurire inzira ku murima, ntabwo ubwoko bugaragarira ku mazuru, kuko banyibeshyeho biratinda, n’abandi benshi bibeshyeho, nk’uko n’Interahamwe zagiye zica abahutu basaga neza ngo ni abatutsi. Bivuga ko nta