Ntiwongere kumvugisha se nyine doreko iyo byagushobeye wakubise epfo na ruguru, bose bakwamaganye, uhita unyitabaza. Wabona utangiye kwiregura unsobanurira kandi ntabyo nkubajije. Nta manza zawe ngikeneye, ndashaka kwikura. Iyo wabuze icyo ufata n’icyo ureka, wabuze abo wica urubozo ngo ubavange amagufa, ay’abahutu n’abatutsi, n’abatwa n’abaganda, abazayirwa-kongomani, abafaransa n’ababiligi, abazimbabwe n’abanyangola, n’abandi ntazi amazina, nibwo utangira gusabayangwa maze buri wese ugizengo arakuyoboye akaba yiyemeje gupfa rubi. Akiyemeza kwangwa n’isi. Akiyemeza kutarera abana, kandi ngo aba akora abateganyiriza, yirirwa arundanya ibyo atazamara.
Subira mo Rwanda we uti : «kurundanya». Kandi ntabwo abamubanjirije bamubera urugero. Sinzi uko umeze Rwanda, sinzi aho urora, sinzi niba ugitekereza. Rahirako bitari buhinduke ureba n’amaso doreko ukunda no kurebuzwa ubusa, ukumva wakontorora isi yose. Wabishobora se nyabusa ko n’abakurusha iterambere basigaye bagubwa gitumo. Kuki ushaka gutegeka bose? Wowe urashaka ubutegetsi bw’isi, umenya aribwo watuza. Ibyawe birandenga, kandi ndagusabye ntumwarireho. Imbere y’abantu ifate nk’aho tutaziranye, nzi impamvu nkubwiye gutyo, ntunshimuze.
Ntunsobanurire ibyo utazi ntabyo nkubajije, kuko ndakurusha. Wowe uri aho gusa ngo uziko bigenda naho byahe birakajya! Kuki usama abayobozi bawe? Kuki utareka ngo bisazire? Kuki utareka ngo baveho neza? Kuki utareka ngo birerere abana? Kuki ukunda kubabwamo n’abapfakazi bahora baguhenera bakuvumira ku gahera? N’izo mfubyi zihorana intimba, na ba kajoriti (casualty) b’abasore nabo baba bibaza impamvu bacitse amaguru n’amaboko, n’impumyi nyinshi ngo barakuzize. Ororororo! Barinda bakuzira se kubera iki? Ngo niwowe baba barwanira? Kuki se wowe utabarwanirira?
Ubona uzahereza hehe? Wanga no kugirwa inama ngo uzi byose ntuhugurwa. Ngo uhora kuri “top”. Umenya uri n’ “umu star”. Komeza ube “vedette” nzaba ndarora amaherezo yawe kandi ndayakozaho imitwe y’intoki. Amaherezo yawe ni mabi cyane. Nk’ubu ndumva nshaka kuvuza induru ngo ndangurure bose bumve. Kuko n’aho wakumva, uranangiye nka Farawo wo muri Egiputa. Kuko byose ndabyibutse; nibutse uko ibihe byagiye bisimburana none ndasubiwe. Wari uziko byose mbyibutse Rwanda we?
Nibutse irwana ryawe n’ishotorana ryawe, nibutse ubugome bwawe doreko ukunda no kwikora mu nda. Ahaho sinzahumva n’iyo wagira ute. Wabaye ute? Mvuge iki ndeke iki ko ibyawe byinshi mbizi, ko byose bigarutse imbere yanjye. Kuki mbyibutse Rwanda we! Kuki koko? Biranshenguye weee! Kuki ukunda guhora uvugwa nabi? Ufite benshi mu bana baguhishako bakwanga maze nawe ukabahishako
letrozole mylan prix