maze akakagira ake. Bakiyibagiza nkana ko ari Imana iba yabavunguriyeho kugirango ibarehereze kuyubaha.
Aho ni naho Satani yinjiriza ibye, ariko IMVO N’IMVANO ni ku Mana yaremye ijuru n’isi n’umuntu. Iyo rero umuntu atishingikirije ku bwenge bw’Imana, biramupfana, ariko ntave ku izima ahubwo agakomeza gushakira nanone hahandi ahombera, kuko aba atarahishurirwa «BWENGE» uwo ariwe. Kandi «BWENGE» ni Yesu Kristo Umwami n’Umukiza wanjye. Wenda nabaza kuva aho isi yabereye isi icyo Ubumenyi bw’umwana w’umuntu bwatunganije. Duhereye wenda ku bya hafi nka za : LONI, UA na ya miryango myinshi ishyirwaho n’ingingo n’itegeko. Muzacukumbure mwitonze muzasanga nta na kimwe cyigeze gitungana muri iyi si, ahubwo wagirango inezezwa n’ibibazo itajya ibonera ibisubizo.
Abategetsi bo mu Rwanda n’ababafasha bandi bo mu isi, byarabananiye kumenya abakoze jenoside bose batibeshya, n’uko barabivangavanga, ari nayo mpamvu hari benshi batishe bafunze, hakaba nanone benshi bishe bidegembya. Imana niYo ibazi yonyine, ari nayo mpamvu ibasaba kwihana Rusange kuko ntibabivamo. Ari nacyo cyabateye gukora ibintu biteye ubwoba byo gufungura abajenosideri ngo babyemeye. Biriya nabuze uko mbyita mbura aho nkwirwa. Bo barabikoze barengera inyungu zabo, ariko Imana yavugango bihane «Rusange» akaba ariyo nyamakosa. Igisubizo cyabyo keretse byihanwe nk’«icyaha rusange» ku bahutu, kuko jenoside yakozwe mu izina ry’ubwoko bw’abahutu.
Ibi ntawabihakana n’iyo yaba ari umuhezanguni ate. Namusaba ikintu kimwe gusa : Gusubiza amaso inyuma akiyibutsa ibyo yakoze, yatekereje kuva FPR iteye igihugu kuva taliki ya mbere ukwakira 1990. Akagerageza no kwibuka ibyo yakoze, yatekereje se indege ya Habyarimana imaze guhanuka. Abari bari bataravuka cyangwa se bari bato bahita basingirwa n’umwera uturutse ibukuru, rusange iba ibashakisha kuko ni abana ba babandi bakoze cyangwa batekereje bya bindi. Ni umugozi uba ubaboshye badashobora kwibohoraho, keretse na none bagiriwe ubuntu butangaje.
Imana yo mu bwenge bwayo kuko iba ishaka gukiza umuntu, ikabona ko «Rusange» yazabakiza igakiza n’igihugu. Ariko bya bindi bibiri : UMUBIRI, N’UBUMENYI byanga iby’UMWUKA. Imana yo ntabwo ijya igenekereza cyangwa ngo ibitekerezeho amanywa n’ijoro, ngo irare ibyiga. Imana ntijya ikangwa n’abazavuga, ntigira ubwoba bw’abanyepolitiki n’abazungu ntitinya gereza cyangwa gupfa cyangwa isasu, cyangwa imikorere ya Antikristo, irihagije muri byose ntawe yitabaza ngo itagira icyo iba. Ibyayo byose biratunganye, nta mfashanyo ikeneye cyangwa ngo itegerezeko Banque Mondiale cyangwa FMI bibyemera, ifite ububasha n’ubushobozi, ubwenge, imbaraga, ifite ingabo nyangabo, iruzuye hose muri byose. Noneho rero ifite nayo igitabo cy’amategeko mbonezamubano n’amategeko
