Abatutsi nibemera kunywa ibinini byitwa : KWIHORERA, KWIHORERA, KWIHORERA, KWIHORERA…, bakihana ibyaha byo guhora. Kandi abategetsi b’abatutsi n’abanyamadini bazihana nabo guhora no kwica mu izina ry’abatutsi, n’ubwo ingabo za FPR arizo zishe abahutu, ariko zari ingabo-ntutsi. Kandi hari n’abahutu benshi bagambaniwe n’abatutsi, bazira «icyaha rusange», ko ari abahutu gusa. Maze abakuru b’ingabo bihane mu izina ry’ingabo za FPR, nibarangiza bazapimwa basange bafite: Négatif.
Ntabwo za négatifs zipfa kuboneka gusa ariko : biriya binini bine byitwa «KWIHORERA» bishobora kuba birusha ubusharire biriya bine byo kwihana. Birasharira cyane ndetse kugirango ubimire ubanza gusenga neza naho ubundi hari abashaka kugenda babicamo kabiri cyangwa gatatu ngo bajye banywa igice, igice, igice, ibiceee! Kandi itegeko ari ukubimirira igihe kandi ukamirisha amazi menshi kugirango bitagaruka (utabiruka). Ariko ugenda ukira gahoro gahoro. Ugenda ukira gahoro gahoro.
Banyanze urwango rwatumye bavuga ku mugaragararo ko Inyenzi zampaye amafaranga ngo ngende mvuga hose ngo abahutu bihane jenoside. Umva nawe, guhabwa amafaranga yo kubwira abahutu ngo bihane babeho. Babikwije isi yose. Kuko kwihana biramwaza, biramwaza, biramwaza. Kandi nta muntu n’umwe ujya yihanganira kumwara, keretse iyo abyemejwe n’Umwuka Wera. Ari nayo mpamvu bashaka kureshyeshya ibyaha bagatinyuka kuvuga ko habaye jenoside ebyiri, ngo nibura ibyaha bireshye.
Umuti w’abahutu nawo urahenda cyane kandi urasharira nawo ku buryo bamwe aho kugirango bawufate wose, BAHITAMO GUFATA IKININI CYO KWIHANIRA IMANA CYONYINE, ari bonyine, ibindi binini bitatu barabizira kuko bibasaba kubifata abantu babareba, ku mugaragaro ni ukuvuga ko ibinini bibasharirira aribyo kubyemera ku mugaragaro no kwihanira abatutsi bifatwa n’umugabo bigasiba undi, kuko ngo baba babaye imbwa, ariko iyo bifashwe neza bikiza vuba, bikunze gukora bake cyane, ni nabo bazima dufite. Ni bake cyane bari munsi y’akarongo.
Kwihanira isi yose nabyo byakorwa n’umugabo bigasiba undi, nabyo birahenze cyane kuko n’iyo ubinyoye ugirango warakize, ariko bisaba kwipimisha kenshi kugirango barebe niba umuntu yarakize neza. Benshi bipimishije basanze bakirwaye. Ibinini by’imbabazi nyamuneka mbona birusha ibyuririzi biriya binini bine byo kwihana, mujye muhora mwipimisha cyane kugeza aho muboneye négatif définitif.
Ariko abandi babona ibyo kwihana aribyo bikomeye kuruta ibyo kubabarira. Birashoboka. Byumvikane ko abatutsi nabo ibyo bazakora byo kwihana, hari mo :
