Iki gihe turimo ni igihe kibi cyane mu mateka y’u Rwanda mu buryo bwo mu Mwuka, kuri buri wese wiyita Umunyarwanda, umuhutu, umutwa, umututsi. Ntibari bibagirwa ibintu bibi byagiye bibera muri iki gihugu uko ubutegetsi bwagiye busimburana, cyane cyane itsembabwoko ryakorewe abatutsi muri 1994. No guhora ku ruhande rw’abatutsi.
Kubera uburemere bwabyo, aho kugirango ibyabyo bisibike mu mitima cyangwa se bigabanuke maze bitange ikizere ko bizanashiraho, ahubwo birushaho kwiyongera bitewe n’ingaruka zabyo birenze urugero.
Buri wese ku giti cye, ubwoko bwe, aba afite ibyo yibaza. N’ubwo bitavugwa ku mugaragaro kubera amahame ya Leta yiyita iy’ubumwe, ariko birahari, ndetse byafashe indi ntera byarangije no kugera no mu bana.
Abatutsi bibuka buri gihe ababo bishwe mu buryo bw’agashinyaguro ari inzirakarengane, bakaba banakomeje kwicwa no gutotezwa. Abahutu bagaterwa ubwoba n’isoni n’ikimwaro cy’ibyo bakoze imbere y’isi n’ijuru kandi bitigeze bihanwa kugeza ubu. Maze nabo bakibuka ababo bishwe, bicirwa mu gihugu imbere, no muri Kongo-Zayire. Aha buri wese akibaza uko abyumva, maze agakurura yishyira.
Abatwa bo kugeza ubu bajya iyo bigiye, ariko nabo Imana ibafitiye umugambi mwiza. Kandi aya moko yombi hari icyo abagomba kuko na n’ubu aracyabasuzugura cyane. Bene Data bakundwa, kuva u Rwanda rwabaho, Imana yari irufitiye umugambi ukomeye, abenshi murimwe murabizi. Ibyagiye birubamo buriya tuziho bike byagaragariye amaso, ibyo amateka yagiye agaragaza, bimwe nta n’ubwo aribyo.
Ariko hari ibyo Imana yagiye ihishura bigendanye n’ibihe, tugomba kwitaho. Ibi bihe turimo biruhije buri wese wiyita Umunyarwanda, kuko nutabyitaho byo bizakwitaho. Twagombye rero kumenya icyo gukora. Ibi ndabivuga kubera IHISHURIRWA ry’igihugu cyacu nahawe mu buryo burambuye. Nagiye nsobanura uko nshobojwe, mu biterane, mu ngando, mu magereza, mu nzandiko, abakozi b’Imana ku giti cyabo, bamwe mu bayobozi b’ igihugu, kuva mu kwezi kwa Kamena 1999 kugeza ubu sinigeze nceceka.
