262

akazi, ati «ariko intambara ntawe izasiga nyabusa». Uhisemo nabi weee! 

Koko amatwi arimo urupfu ntiyumva ihoni! Ni nka bya bindi byo kurwana kugeza ngo ku wa nyuma byo kwa Habyarimana. Nawo ni umudayimoni w’urupfu wo kumarisha abantu. Kubera iki? Baba barwanira iki? Hari umugani nihimbiye kubera uwiyita Umunyarwanda : HUTU-TUTSI-TWA, uwo mugani uravuga ngo «uwiyita Umunyarwanda ntanoga cyeretse anogotse». Reka nsubize abavuga ngo Umuti w’u Rwanda wa jenoside n’ubwiyunge, igisubizo ngo n’uko bafungura abafunze bose, maze abishe bari hanze bagataha bagahabwa n’imirimo mu buyobozi bwite bwa Leta, ndetse ngo n’abari Arusha nabo bagataha bemye bikamera nk’aho ntacyabaye. Sinzi abavuga batyo, uretse no kuba ari abagome mu rwego rwihariye ntazi no gupima ariko ni indengakamere, ni n’ubucucu butabaho (reka tuvuge dutyo). Kandi bikunze kuvugwa n’abahutu baba bahaze, birukankwamo na rusange y’amaraso nabo ubwabo batazi imbaraga zabibakoresheje aho zavuye. Maze bamara kurengwa n’umuvumo wabarenze ngo aho niho habonekera ubwiyunge. Bikunze kuvugwa n’abahutu n’abazungu benshi navuganye nabo. Naganiriye n’umuzungu ngirango arakijijwe ndatangara. 

Ni muri ba bandi baza mu Rwanda bakiriza bageze ku «Rwibutso rwa jenoside». Twaraganiriye mubwira muri make ibyo nkora, asanga ndamuhanikiye kuko ibyo yashakaga kunkoresha namutsembeye n’amafaranga ye ndayasuzugura aratangara. Atari ukuberako ntari nyakeneye ahubwo n’ukubera Ijambo rya Yesu rihora rinkomanga ngo «NTUZANGAMBANIRE»! Ahari bwari ubwa mbere mu buzima bwe umwirabura yanga amafaranga. Ati cyeretse abahutu bose bafunze babafunguye n’impunzi zose zigataha kandi nta mananiza babashyizeho. Yavuze n’ibindi byinshi. Naje kurakara kuko yari yambaye uruhu rw’intama kandi imbere ari isega, kandi yirirwaga ari kumwe na ba Reverands benshi bashakaga amafaranga. Murumva se atari agashinyaguro? Ko ntajya numva se hari urengera abatutsi babuze ababo muri buriya buryo bw’indengakamere? Umuzungu ntiyari maso nk’indagara? Abikurikiranira hafi? Yarashyize za satelites mu kirere ngo azajye anezezwa n’iyo cinéma. 

Noneho akazagaruka yiriza avugira ijambo ku Gisozi ashyira n’amadolari cyangwa amayero muri ya sanduka yo ku Rwibutso. Ko ntarabona abigaragambya kubera abahutu bashiriye muri Kongo-Zayire? Uwo muzungu ko atari yakameza ngo arengere abahutu babuze ababo? Ndabasaba ngo muzarebe film yitwa «Meggido», maze muzirebere icyo nise «UMWUKA W’UBUHENEBERE BW’UBUGOME BUTEYE UBWOBA BWO MU MINSI Y’IMPERUKA BWO GUKORA KWA ANTIKRISTO», ubugome bwe amayeri ye, n’ibindi bibi byinshi. Arakorera cyane mu ma Leta yose yo mu isi, kuko isi ni iye igihe gito. Arakora yisanzuye