Arikose ko dusekana, iyo aba ari wowe Kagame wiroshye muri uriya muriro ngo ni Rwanda wari kubigenza ute? Ntabwo gutegeka u Rwanda ari umunyenga. Imana ntabwo yakwemera biriya bikoreshwa mu busabane. Ihita ibihaga, nk’uko yahaze Ibitambo by’inyamaswa bahoraga bayitambira, igasanga ntacyo bimaze kuko ngo «BYARATWIKIRAGA», kandi n’ababitambaga babaga buzuye ibyaha byabo. Bivugango iyo bongeraga gucumura byari byoroshye kweguraho igipfundikizo igasanga ibyaha bikiri bibisi. Igihe cyose Abayisirayeli bagiraga icyo bapfa n’Imana yahitaga yibuka ibyahise. Iti murongeye kandi n’ibindi ntari nabyibagirwa, ibyo mwankoreye aha n’aha, n’ukuntu mwandakaje aha n’aha. Imana yahoranaga icyuririzi gikomeye cyari cyuzuye inzika, kandi n’imiti igabanya ubukana ariyo bitambo by’amasekurume y’ihene n’intama yariyongeraga cyane. Kugeza igihe haziye igitambo kimwe aricyo, cya Yesu Kristo yitamba rimwe (1) gusa ngo bibe bihagije iteka. Noneho gutwikira bivaho hajyaho kwibagirwa, kwibuka bivaho hajyaho amateka.
Ntabwo ari ibya jenoside ndiho, ni ibya Yesu mvuga. Sindi mu bapfobya itsembabwoko jyewe ntunyobereho, tuburanye nagutsinda ntagombye kubitekerezaho, nta n’ubwo nashaka Avocat kuko ntabwo yashobora urwo rubanza. Niyo mpamvu nihatabaho kwihana no kubabarira bitazashoboka. Uko niko kuri kuzuye kandi kwambaye ubusa. Ariko kuberako mwikundira abababeshya ngo ni byiza ni amahoro, maze mukazatungurwa. Ni uko umwana w’umuntu ateye, akunda abamuvuga neza n’ubwo yaba aziko bamubeshya ameze nabi, kandi aba abizi, buri wese ariyizi.
Ariko aba yibwirako benshi batamuzi bari bwemere uko kuvugwa neza. Bitera agashema umuntu iyo avuzwe neza. Kamere ye ihita yirata, ubwo ngo arakomeye. Umwe yigeze kunsetsa ngo hari Perefegitura imwe yariye umwanda igihe cy’amatora ya 2003, ikoresha demokarasi cyane ntiyatora Kagame, itora Twagiramungu. Noneho amatora arangiye barabarura, uko byari kumera kose Kagame yaratowe kubera ko Imana yari yabyemeye k’ubw’impamvu yifitiye. Noneho ngo ab’aho ngaho baravuga ngo babeshye Kagame ko bamutoye, nawe abashimira ababeshya ko bamutoye, ko yabyemeye.
Ubwami bwose bwo mu Rwanda iyo buri mu marembera bwikora munda. Genzura imitegekere yose waba uzi, uhereye cyera igihe cy’abami, sindibubitindeho. Urebye uko ubutegetsi bwagiye burangira wakwibaza iyo myuka ukuntu iziranye bikakuyobera. Uhereye igihe Gasabo yabereyeho, ahubwo umenya ari ukuva igihe cya Gihanga wawundi bavuga.
Ubwami bwose bwo mu Rwanda abatutsi bajyaga batanga bene wabo kugirango hime ubwami. Kuko «Incungu» igomba kuba iyawe, igitambo kigomba kuba icyawe. Na cyera mu Bisirayeli ntawazanaga
