amaboko yose abahutu biratanaga mukabirukana amanywa ava! Reba mu gitabo cy’Abalewi maze usome ibice 26 uhere ku murongo wa 14-45, maze urebe ahari 7×4, maze ukomeze n’imivumo yose ingoma ya Habyarimana, (natwe turimo) yahuye nayo. Hanyuma ibyo byose byarangira ngo «uzi kurwana». Murwana iki? Murwana nande se? Iyo Imana itaba kumwe namwe nanone baba barakomeje kubabwira ko u Rwanda ari rutoya. Ko muri IMIHIRIMBIRI!
Nimwanga kumvira Imana, izazana abazayumvira, kuko byanze bikunze igomba guhabwa icyubahiro mu Rwanda. Yesu agomba guhabwa intebe mu Rwanda. Bazaza bitwa irindi zina. Nabo bazaza babakureho kuko nta biro mufite. Ngo nta kanya kabaga gahari, ko n’inyamaswa zikeneye kubaho. Akanya kabaga kagiye hehe? Ubu bansubiza? None ngo nibatangire baboneze imbyaro, kuko igikoresho cya Satani gikomeye aricyo «umuzungu» kiba cyategetse ibi n’ibi ngo kugira ngo bakomeze babafashe, abandi nabo bafashwe. Kandi menya neza ko nta «NYANGARWANDA» y’Umunyarwanda w’umwenegihugu ubaho, kuko ntawiyanga. Ntawanga gakondo ye, ubwenegihugu bwe.
Ariko hari inyangarwanda nyinshi z’abiyita Abanyarwanda, nyinshi ariko. Ziba zishaka gusenya ibyo abandi biyita Abanyarwanda baba bubatse byo guhimana barwanira ubutegetsi badashobora gutunganya ngo baburamiremo. Wibuke ko nawe ariko witwaga cya gihe, (impunzi), wari umusuhuke mu mahanga, wari uri aho umwana yariraga nyina ntiyumve. Maze nawe uti iki? Uti nta mpunzi ushaka? Kandi hari ibituma bahunga? Kandi ari wowe ubitera?. Wabanje ugahagarika ibyo bibitera? Ntabyo uzi? Ufite amajyambere? Buretse turaba turarora aho ayo majyambere ari bukugeze Rwanda we! Noneho bakanasaba ko u Rwanda rwabereyemo itsembabwoko no guhora, ngo rugabanye imbyaro. None namwe mutegeka ubu ndabona mubishyigikira. Kugabanywa… ngo bagabanye imbyaro? None se muzasigara muri bangahe noneho? Muzasigara mudashobora kuzura Taxi Voiture. Muba mwabitekerejeho mbere yo gufata ibyemezo?
Icyo gihe ni nko kuba urimo gusenga winginga Imana ngo «Mana, twabaye benshi nanone, ntabwo tugikwirwa mu gihugu waduhaye, dusabire, utwingingire Satani yihute atugabanye, akoreshe uko ashoboye atugabanye, kandi agire vuba. Urakoze Mana ko wumvise gusenga kwacu tugushimiye ko utwumvise kandi udusubije, mu izina rya Yesu, Amen».
Impunzi z’abatutsi zashakaga gutaha iwabo, bwari uburenganzira bwabo 100%, kandi ngo «umwana ujya iwabo ntawe umutangira». N’Imana iba yarahaye abantu igihugu ho gakondo yabo ngo bakibemo, buri muntu wese utuye isi agomba kugira iwabo «gakondo». Nimuzajya mubona byatangiye, mujye mumenya ko hari icyo bihamagara. Ni ubukunguzi buba bwatewe n’umurengwe
