Imana iyitaho cyane kuko ayisakuriza asaba guhorerwa. Cyeretse umunsi abahutu bihannye itsembabwoko muri rusange, cyangwa se hagakorwa Abaroma 11:32 ngo : «32kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugirango ibone uko ibabarira bose».
Kandi umenya koko aricyo kizakorwa kuko abahutu baracyaburana. Ariko turebe igihe Kayini abwiye Uwiteka ati «Igihano umpannye kiruta icyo nakwihanganira. 14Dore unyirukanye uyu munsi ku butaka, no mumaso hawe nzahahishwa, nzaba igicamuke n’inzererezi mu isi kandi uzambona wese azanyica». (Itangiriro 4:13-14). Maze Imana ikora ku mbabazi zayo nyinshi ku bw’ayo magambo ntiyamukuraho ibyo yamuvuzeho, ariko imukiza kwicwa. Reba neza Kayini yahinduye imvugo si nka mbere yavuganaga agasuzuguro (Itangiriro 4:9) asubiza Uwiteka nk’aho baragiranye cyangwa biganye ngo ntabwo ari umurinzi wa murumuna we.
Ahubwo amaze gukatirwa urwo gupfa abona guca bugufi. Uwiteka yamurengeye kuberako nta bundi buhungiro afite nta kirengera afite, ndetse sinzi uko byagenze anavuga ko uzamwica azamuhorera 7 maze amushyiraho n’ikimenyetso. Ibi nabyo bifite ibisobanuro. byihariye ariko simbivuga none aha.
Imana ikurengera iyo utakiyumvamo imbaraga. Ni ukuvuga ko iyo ugifite akanyabugabo murahangana kandi ngo BIRAKOMEYE GUSUMIRWA N’AMABOKO YAYO. Murabona rero ko ibintu byo kumena amaraso bifite ibihano. Ni byinshi muri Bibiliya ariko ikigendererwa ni iwacu mu Rwanda, n’itsembabwoko abahutu bakoreye abatutsi n’ingabo z’abatutsi zishe abahutu bihorera cyangwa mbere yaho igihe bateraga za Byumba n’ahandi. Mboneye ho kukubwira ko u Rwanda. n’Ubudage atari bimwe. Kuko wambaza uti : ese ko abadage ari abanyamugisha bakaba banafite ikoranabuhanga rihanitse. Kuki Imana yabihoreye ntibahane?
Hari akazika ibafitiye na n’ubu aha nasobanura byinshi bigendanye n’amateka, na Bibiliya, n’ubuhanuzi. Ariko kimwe cyo n’uko u Rwanda rufite umuhamagaro wihariye, ni nayo mpamvu ruberamo amahano yose Satani azana. Imana nayo ikaba irushaka. Iyo dossier bayiziranyeho.
Uti kuki Imana ibireka? Umuntu yihitiramo gukora byiza cyangwa ibibi. Mu guhitamo umwana w’umuntu ni «gatozi» kuko nibyo yahisemo muri Edeni. Kumenya icyiza n’ikibi ngo nibyo yashakaga, maze aramenya, ahora ashaka kumenya nyuma akanamenyera. Wanambaza uti se Sudani na Somaliya, na Irak, na Irani, Afganistani n’ahandi kuki hahora intambara. Hariya haba hafite ibyaho by’imivumo kuva isi yaremwa, ni birebire kandi sicyo kigendererwa. Ubu turi ku Rwanda no ku muhamagaro warwo uteye ubwoba. Ariko mu Burasirazuba bwo hagati (Moyen Orient), hari umuhamagaro. Ntabwo bikuraho uko Inyenzi zishe abahutu impfu z’agashinyaguro
