328

Nari ntangiye gutomboka, kuko Yesu nanjye ntidushaka abanyamahanga mu bwiyunge bwacu keretse baje kwihana ibyaha byabo baduhemukiye, doreko nabyo ari byinshi kubi. Hakabanza Ababiligi. Ahandi bashobora kuba indorerezi ariko nabwo bakigirayo cyane. Akenshi baba bafite iterabwoba kuko ngo nibo baba bafasha ibyo bikorwa baba ari ba «Bailleurs de Fonds». Uwo nawo ni umugozi ukomeye bakomeje kubohesha aya moko (Amafaranga, Bailleurs de fonds, mfite igikomere cyabo). Imana ijye imfasha mbyihanganire. Nabyise kogeza ubugome bwabo, n’ubwirasi, n’agasuzuguro gakabije. Kuko ngo ntawe ubavuga iyo bakora ibyo, kuko ni «ba bailleurs». Kuko bo baba buri gihe bategereje guteranya abantu maze barangiza bakogeza bashinyagura, bagatangira guhimba ama projects azana amafaranga, maze abungwa bagakanura amaso, ibyo ba bailleurs babasabye byose bakabikora batumva ntibanabone. Ba bailleurs bakishakira ko intwaro zabo zigurwa, kugirango babandi bamarane, tumarane, n’ibindi bibi byinshi umuzungu akoresha. Bakabazunguza, babona bikabije bagatangira kwiriza ubwo ngo birabababaje. Nanone bakazana andi mafaranga baza bakurikiye ngo baje gusana ibyangiritse, byangijwe n’intambara. Ibi byose ni ugukora kwa Satani. UMUHUZA-MWUNZI utari uwo muribo ni uwo kwica ibintu gusa. Ibyo ni uburyo bwo gukora kwa Antikristo, gukora kwa Satani. Aha akunze kuhakoresha abazungu cyane. 

Igiciro cyo guhuza ni ugutukwa, kwangwa, gusuzugurwa, kuvugwa nabi kubeshyerwa n’ibindi bibi byose. Igiciro cy’Umwunzi : ubwiyunge buturuka ku kwihana, kwatura, ukihangana ukababarira, ugakunda, ugakomeza umutwaro ntubivemo bitararangira, kugeza igihe impande zombi zizabyumvira, maze rumwe rukihana urundi rukababarira bikabyara ubwiyunge bwuzuye, nabwo bukabyara UBUMWE. Amen! 

Uruhande rwahemutse nirwo ruvamo UMUHUZA-MWUNZI. Urugero : Yesu yagombye guta ubumana ahinduka umuntu kugirango ahuze abantu n’Imana. Yemeyeko twakosheje ajya hagati yishyiraho ibyaha byacu abibambanwa ku musaraba maze Imana ibona kubyemera. Ntabwo yishyizeho ibyaha byo muri Edeni gusa, yishyizeho n’ibyakurikiye byose kuko ibyaha bya Adamu na Eva nibyo byabiteye. Byose yabijyanye ku musaraba. Yiyambuye ubumana. Aha niho ikibazo kiri: kwiyambura ibyaguheshaga icyubahiro. Ntiyashoboraga kuducungura ari Imana kuko umuntu niwe wakosheje. Yagombaga kuba umuntu rero. 

Abahutu biyambuye ubumara bw’ubuhutu kuko nibwo buremereye kandi buruhije kwiyambura. Satani niwe ufite uwo mugozi. Iyo wihannye uba upfuye. Iyo ubabariye uba upfuye. Ntibibuza abatutsi kwiyambura ibyaha byabo. Kwihanira abandi, kujya mu cyuho. Kwikorera, kwishyiraho ibyaha by’abandi bizana gupfa, bizana urupfu. Urugero ni Nehemiya, Daniyeli, ba Ezira.