n’amateka birimo kurushanwa n’ubwibone bwinshi. Binjiwemo n’«umwuka wa Nimurodi» (Itangiriro 10:8-9), watangiye guhiga no kurundanya abantu, agatangiza na «viziyo» (vision) ikomeye yo kurwanya Imana; akubakisha umunara w’i Babeli ngo nawe akore izina ndetse ngo yanashakaga kugera no mu ijuru ngo yambure Imana ubutegetsi. Ibigoryi biragwira!
Byari bikomeye rero kuko abo yari ayoboye bubaka umunara w’i Babeli ngo bari bafite «ubumwe» nta bwiyunge bari bakeneye kuko ntabyari byarabatanije, icyo gihe byateye Imana ikibazo ihitamo kubihagarika ikoresheje kunyuranya indimi zabo (Itangiriro 11:1-9). Mbere rwari ururimi rumwe mu isi, twari kuzajya tuvuga ururimi rumwe. Uranyumvira? Imana yashakaga ko abantu bakwira isi yose, we arabarundanya biyubakira umunara w’i Babeli. Niwe watangije «Akazu» ka mbere. Gahunda y’Imana yari uko abantu bavuga ururimi rumwe, ni nayo mpamvu tugomba kwitondera Abanyarwanda, Abarundi, … abo mu burasirazuba bwa Kongo nabo bavuga ikinyarwanda, n’abandi bavuga ururimi rumwe; baba bariho umuhamagaro, kuko baba bumvikana.
Nimurodi niwe watangije ibyitwa «Akazu», «Agatsiko k’Akazu», maze ashyiraho n’inzego z’ubutegetsi bw’Akazu (Itangiriro 11:3-4). Kandi buri gihe hagomba kuba hari «Agatsiko» kabiyoboye. Kuko ubundi Imana niYo yagombaga kuyobora ibintu byose, abantu baranga bashaka kubyiyoborera, maze birabahemuza karahava.
Igihe cy’abami bo mu Rwanda habaga hari «Agatsiko k’Akazu» k’Abiru n’abandi b’indobanure babiyoboye. Igihe cya Kayibanda hari «Agatsiko k’Akazu» kizewe k’Abaparmehutu b’impirimbanyi za demokarasi kaharaniraga rubanda nyamwinshi, katataye umurongo, kari kabiyoboye. Kuko byageze no muri za 1966 cyangwa mbere yaho sinibuka neza, habonekamo abitwaga ko bataye umurongo. Bataye inshingano n’amahame y’imikorere y’agatsiko k’akazu k’abanyenduga.
Hari n’indirimbo Abanyuramatwi baririmbye icyo gihe ngo «Barahari barahari batataye umurongo, b’Abaparmehutu koko…». Muzehe wanjye yakundaga kuyiririmba. Maze nanjye nkayimenya cyane! Buri gihe habamo abagomba «guta umurongo», «kudahuza n’amahame y’Agatsiko k’Akazu», kaba gafite imbaraga icyo gihe. Bigeze kwa Habyarimana hajyaho «Agatsiko k’Akazu k’abashiru» n’abandi babaramyaga, nibo bari bayoboye Agatsiko k’Akazu. Ni naho ijambo «Akazu» ryatangiye kwamamara no kwamamazwa cyane, Akazu! Akazu! Akazu!
Abatutsi bategeka ubu nandika harimo «Agatsiko k’Akazu» kayobowe n’abavuye i Bugande batataye umurongo wa RUPIYEFU nshya, kuko amahame ya cyera barayishe yose. Abayo ba cyera hasigayemo mbarwa. Mbega umwuka wa Nimurodi ngo urasigara
