234

Kandi mfite inyigisho ebyiri mu cyumweru, ubwo ni 8 kuko tuzamarayo ibyumweru bine. Tayari mubitekerezeho kuko ryaba ari ivangura abandi bajya mu ngando maze twe ntitujyeyo kandi tujya twumva bifasha abandi. 

Tuzazikorera i Gisovu cyangwa Nkumba igihe cy’imbeho, kugira ngo tujye kure y’umujyi wa Kigali, kugira ngo tudatekereza cyane tukazamera nka muka Loti. Ikindi n’uko harimo ibice bitatu bihuje ngiye kubagezaho mutazava aho mubivanga : 

• Mbere na mbere hazabanza abitwa abari muri CPR n’abandi bahuje ukwemera; 

• Hakurikireho abari muri ALLIANCE EVANGELIQUE; 

• Hakurikireho ABAVUTSE UBWA KABIRI bivuga inzaduka zose n’abatarajyamo turabazi n’iyonka ntawe uzasigara; 

• Hazeho ABAGATULIKA B’i ROMA, hazeho ABADIVANTISITI B’UMUNSI WA KARINDWI. 

Turimo kureba abahuje, kandi ntimugire ngo ndavanguye, ntabwo ari amacakubiri ahubwo n’uko aba bose hari aho duhurira. Bose bemera ko : YESU KRISTO ARI UMWANA W’IMANA, KANDI KO ARI IMANA, KANDI KO ARI WE MUCUNGUZI, KO ARI WE NZIRA N’UKURI N’UBUGINGO, KO MURI WE HARI MO BYOSE, KANDI KO YAPFUYE AKAZUKA, AKABA AGIYE KUGARUKA GUTWARA ITORERO RIDAFITE IKIZINGA CYANGWA UMUNKANYARI. TUKABA TUZABANA NAWE UBUZIRAHEREZO. 

Mufuti (Mufti : umukuru w’abayisilamu) yigeze gusobanura neza ukuntu abakristo n’abayisilamu badahuje ukwemera, kandi Pasitori we yari yaraye avuze ko duhuje Imana. Ngo Bibiliya na Korowani byose ni ibitabo bitagatifu. Ni nde wakubeshye? Ingando ni zo zaburaga, kandi mutugirire vuba natwe turashaka kwinegura, ntabwo tuzahora tuva i Kigali tujya za Kongo, Bulayi, Amerika, Uganda, Tanzaniya, Burundi, Kenya, Sudani, Afurika y’epfo maze ngo tunanirwe kumenya amateka na politiki y’igihugu cyacu, ngo tunanirwe no kumenya aho ibihe bigeze. Dukeneye abarimu b’inararibonye, kuko nkanjye nzabaza cyane. Hamwe n’ibyubahiro byanyu twitegure kujya mu ngando vuba kuko nibitinda nzitabaza n’umuvunyi, nibyanga mbarege kuri Perezida Kagame, nibyanga mbarege ku Mana, nzaba ndimo kongera ibirego. 

Kandi ni njyewe ushinzwe discipline tugenda, turiyo, tunagaruka. Kandi ni nanjye ushinzwe kumenya abagombaga kuza n’abatazaba bahari (Liste de présences). Ikindi n’uko nzaba cyane cyane ku cyiciro cy’inzaduka kuko nanjye ndi inzaduka, bitabujije n’abandi bankeneye ko bambona ariko nzibanda muri bariya, kandi nzaba mfite n’ibibazo byinshi nzabaza amadini yari mu Rwanda mbere ya jenoside. Buri wese asabwe kuzana ibyangombwa nk’ugiye muri mission hanze kandi akitegura guca bugufi kuko nzakunda kuyobora kenshi no kwigisha. Imana izamuhe impano yo kwihangana. Hariya