143

KWIHANA NO KUBABARIRA BYA NYIRARURESHWA 

Iyo umuhutu w’umukristo w’umurokore yihannye (ni bake cyane bihana), aca bugufi rwose, akumva bahemukiye abatutsi akumva ababaye akihana ko bitazongera, akarira cyane akagira impuhwe, agasobanukirwa ibikomere. Maze, yakumva umubwiye ko hari umuhutu bafunze, icyo kikaba icyuririzi agasubira bubisi. Ahita yumva abatutsi bose ari babi nta kigenda : 

• Iyo birukanye umuhutu ku kazi 

• Iyo abonye impunzi zitahutse zisa nabi

• Iyo baneguye ubwoko bwe babutuka 

• Iyo bahinduye idarapo n’ibirangantego 

• Iyo hari igikomye icyo ari cyo cyose «icyuririzi» kirabyuka umuntu akaba mubisi. 

Iyo umututsi w’umukristo w’umurokore yababariye abamwiciye akababarira abahutu muri rusange (bamwe baranarahiye ngo nibashaka bazarimbuke ariko ntibazababarira abahutu). 

• Ahora agenzura amakosa yabo kugira ngo avuge ko badakizwa. 

• Iyo hari nk’itangazo ritanga imbabazi cyangwa iyo icyunamo kigeze, cyangwa TIG, gacaca n’ibindi, ibyuririzi birazamuka! Ntibyoroshye! 

• Kuvuga umucengezi, imfungwa, Interahamwe, ntihashobora kubura ijambo ribi ribiherekeza, ribinegura ribininira cyangwa kubona iriya myenda y’abanyururu ya rose. Ntibyoroshye, kandi ndabumva 100%. 

Ibyo ni bimwe muri byinshi nawe uzi. Abakijijwe bafite Yesu mu bugingo bwabo ni bo bafite kwihana no kubabarira mu bubasha n’imbaraga bahabwa na Yesu. Niba na bo bibagora iyo batarinjira neza. None ubwo wanyizeza ute ko umupagani yakwirirwa yiyumya? Yesu azanye igipimo nonaha agapima amoko, yabona bacye cyane cyane bakize. Kwihana no kubabarira bituruka ku Mwuka Wera kandi Umwuka Wera ahabwa abemeye Yesu nk’Umwami n’Umukiza n’Umucunguzi wabo gusa, abo ni bo bitwa abana b’Imana, abandi ni abantu b’Imana. Ibindi bikorerwa hanze y’ibyo bituruka mu bwenge-muntu, Science n’ibindi, cyangwa kuri Satani nyir’izina, nti bijya bimara kabiri. 

VIRUS HUTU-TWA-TUTSI 

Hafi buri wese wiyita Umunyarwanda ni séropositif, bivuga ko abana n’AGAKOKO k’ubwoko. Ntigapimishwa ijisho. Nta muti nta rukingo. Katangiye kugaragara muri za 1959. Kamaze guhitana abiyita Abanyarwanda batagira ingano, ndetse kubera ko kandura byafashe n’abandi cyane cyane abo duhana imbibi.

ou acheter panoxyl