200

mwinshi w’abapfuye. Numvise umwe mu bahutu avugana umujinya ngo «bazabare abahutu bapfuye». Umva di, ngo bazabare? Hanyuma se nibabara? Bazasanga abahutu bapfuye aribo benshi kuko aziko aribo benshi nyine, noneho bitume abadahishurirwa bahita bagira impuhwe kuberako abapfuye ari benshi, ariko ntabwo bivugako ari jenoside. Nanjye n’Imana yanjye turabiziko kugeza ubu abahutu aribo bapfuye ari benshi. Kandi mutabeshye ngo munibeshyere mwa bahutu mwe, mu mitima yanyu gutsemba abatutsi, kwifuza ko batabaho, byari biri murimwe byaratetswe birashya, birategurwa, byari bimeze nk’ibihiye. Mwahise mujya ku meza murarya kuko byari byateguwe. Ngombwa n’uko byagambiriwe, bigategurwa, maze bigashyirwa mu bikorwa. Mbitsimbarayeho kandi niko kuri. Uwonguwo yanambwira icyo Interahamwe zashyiriweho. Zaherewe iki imyitozo ya gisirikare? Byari ibiki? Buriya se wowe ntiwibuka amagambo ya za disikuru zavugwaga icyo gihe? 

Ntuzi uko nawe kiriya gihe wari umeze? Cyangwa abo muhuje uko bari bameze? Nsubizanya igikomere numve. Munibuke kandi mubyemere kigabo, ko igihe cyose hapfaga umuhutu hari abatutsi bahitaga bapfa. Interahamwe zatojwe igisirikare ngo zizajye kubungabunga amahoro hehe? Abazimu bazinjiyemo ryari? Kwari ukugirango bazajye kubungabunga amahoro hehe? Ni nde wagize iriya «vision» yo gushyiraho Interahamwe? Ndashaka kumenya uwabitangiye icyo yari agamije mu by’ukuri. Kwari ukugirango zizabungabunge amahoro muri Somaliya? Sudani? Hehe? Muri Hayiti? Intore zo ni iz’iki ubu ngubu? Zashyiriweho iki? Zirashaka kubungabunga amahoro hehe? Mu burasirazuba bwa Kongo? Ufite icyo usubiza? Cyangwa urarakaye gusa? Intore za FPR zuzuye iyihe mizimu? Iyo mizimu yazinjiriyemo hehe? Zigamije iki? Nsobanurira. Ninde watangiye iriya «vision» yazo? Icyo mpakana n’uko zitashyiriweho kubungabunga amahoro y’abiyita Abanyarwanda, nk’uko n’Interahamwe zitashyiriweho kuyabungabunga, kandi imyuka ibiyoboye byombi n’imwe, intego zabyo byombi ni zimwe. Nangako byose bitangirwa na (I). Maze bikagira n’amazina meza yo muri Bibiliya. Zikambara uruhu rw’intama inyuma ariko imbere ari amasega.

Intore zirashaka iki buriya mbese? Biriya bazikoresha n’ibiki? Barazipangira iki? Uburere mboneragihugu? Ninde wakubeshye? Ziriya «Ntore» zirashaka iki ariko? Zirahiga iki koko? Ikindi nanga n’uko byose bikoresha amazina mezaaa! «Interahamwe», «Abahuzamugambi», «Intore», «Inkotanyi». Ndabaza nti «Intore ni izo kugira zite»? Bakanakoresha aya Bibiliya di! Ngo «Itorero ry’igihugu». Kandi hari Itorero rimwe (1) nemera ryonyine, ni Irya Yesu Umwami wanjye. «Intore» boshye iz’Imana arizo : «Abavutse ubwa kabiri». Kuko abera bo mu isi arizo mpfura Uwiteka yishimira. Ngo Imana izabura ite kurengera «intore» zayo ziyitakira amanywa n’ijoro. Kandi nanga n’abavugako guhanuka kw’indege yari itwaye Habyarimana ariyo mpamvu nyamukuru itsembabwoko ryabaye,