• Agomba kugira umutima nk’uwa Dawidi
• Agomba kugira umutwaro n’ishyaka bya Nehemiya na Ezira
• Agomba kwirengagiza itegeko yiteguye no gupfa nka Esiteri na Pawulo
• Agomba kuba yihangana nka Yobu
• Agomba gusenga nka Daniel
• Agomba guhanura nka Yeremiya
• Agomba kuba yuzuye Umwuka w’Ibyakozwe n’Intumwa
• Agomba kuba afite ubuhamya bwiza imbere y’Imana, agakoresha impano; zose uko Imana yazimuhaye, nta n’imwe agurishije.
• Agomba kwera imbuto zikwiriye abihannye
• Agomba kuba adafite umwuka wa «umpisha ko unyanga nkaguhisha ko mbizi» hakenewe Umwuka w’urukundo rwa kivandimwe.
• Agomba guhagarara mu mwanya we, ntarwanire ibitari ibye.
• Agomba kudahatira abandi gukora ibyo ashaka, n’ibindi byinshi, ngo ariko banza umere gutya, gerageza
• Agomba kuba nta macakubiri amurangwa ho
Nonese abiyita Abanyarwanda murapfira iki? Abiyita Abanyarwanda kuki musuzugura ibintu by’Imana? Igihe mwahereye ntimurarambirwa? Mbese 1994 ntiyabahagije. Mbese mu mashyamba ya Kongo-Zayire ntihabahagije. Uriho umuhamagaro wowe wiyita Umunyarwanda, Imana ntizakureka, ngo n’iyo hazasigara umwe izakoresha uwo. Kuko abiyita Abanyarwanda barahunze abandi barafunzwe, abenshi barapfuye, bamwe bapfanye agahinda ko kutizera Yesu.
Nimuze twihanire Imana maze tubone kuragwa ibyiza, twihanirane hagati yacu, kandi tunababarirane. Urubanza rurahera mu idini, muze ducire bugufi Imana. Urubanza ruhereye mu Bashumba muze mucire bugufi Imana. Iyo ni indirimbo ya Malayika Singers.
Mumenye kandi ko tutagomba guhuza muri byose. Iyo duhuza tukumvikana muri byose ntacyo dupfa, tuba turi Interahamwe, Abahuzamugambi. Nkoresheje aya mazina kugirango ubyumve neza ntabwo ari amacakubiri. Guhuza, gutera hamwe.
Ntacyo wapfa n’umuntu ubwira buri kimwe cyose akacyemera. Uti : Dore ibi ati «ndiyo», uti n’ibingibi, ati «sawa», uti se ibi ngibi? Ati «kweri», uti se bya bindi byo? Ati ni “ok”. Ubwo se uwo nguwo mwapfa iki? Ko aba yararangije guhinduka robot. Abantu bapfa kudahuza ntakindi, bamwe bati; ni ibi, abandi bati sibyo, ako kanya bahita bashwana kandi buri wese aba arwana ku nyungu ze, ashakako ibye aribyo byemerwa.
Urugero : MRND na FPR, ntabwo ari amacakubiri ndagirango ubyumve neza n’ingero zifatika, bapfuyeko bamwe bashatse gutaha
