358

akenshi nta n’ubwo baba bagipfa ubutunzi, ahubwo baba bapfa kwanga agasuzuguro ari nacyo cya gatatu : ICYUBAHIRO. 

Iyo bakiri ku rwego rwo kurya gusa nta mahane menshi abizamo. Yego baracuranwa, bashobora no kugambanirana, ariko ntibangana cyane. Batera imbuto y’urwango, byazamuka kugera ku kurundanya ibintu, bagatangira gucungana bareba ibyo undi yagezeho. 

Niba ari inzu nawe akayubaka, niba ari imodoka nawe akayigura, niba ari urwuri nawe akarushaka, niba abana biga Green Hills cyangwa Riviera nawe abe akabajyanayo. N’iyo byaba bisaba no kwiba aho akora cyangwa kwica na byo akabikora. Niba umudamu we ajya muri Gym Tonic uwe nawe akajyayo, niba abandi bafite abagore benshi nawe agashakisha, ubwo niko abo bagore bagonganira ku mu tailleur ugezweho za Nyamirambo, bagahurira no ku bapfumu. Akenshi abagore nibo bakunze kubishyuhamo cyane no kubyogeza kuko muribo niyo «ndiri» y’ishyari ryinshi. Noneho kuberako bamwe bateye nabi, barariye cyane barahaga ntibakora na sport, ntibanakijijwe ngo bajye biyiriza, ngo maze bagasanga babaye ba «Qu’est ce que vous prenez». 

Noneho bagashaka kwambara nk’abananutse bifitiye ama tailles. Ugasanga birababaje, ubundi birashekeje, barwanira kurimba nka wa wundi kuko bashaka buri gihe iby’abandi. Ibyo twabibayemo muri Repubulika ya kabiri, none no muri iyi ya gatatu nagiye kubona mbona nabo barabyadukanye biranakabije nari nziko ntawaturusha. Nari nziko aba bazabyitondamo ariko wapi; ndimo ndagenda mbona ibinkura umutima, ibikoba bikankuka. Ubwo niko barushanwa kujya i Bulayi nko kubyarirayo, kwivurizayo, kuhakoreshereza tests za grossesse, no kwipimisha ibindi, no kugira imigabane muri za sosiyete nyinshi, za banques nyinshi na za hotels nyinshi. Iri rushanwa rero niryo rigera aho rikabyara kwanga agasuzuguro, ishyari ryinjira gahoro gahoro. 

Nari nibagiwe aho bicikira cyane : ni mu kuraguza. Ubwa mbere abagore b’inshuti barajyana, bakababwirira hamwe, ubwa kabiri umwe akisubizayo kandi akabariza na wa wundi. Icyo umupfumu avuga ni uguhita abeshyera wa wundi kugirango ateze urwango maze rukambikana. Kuko we niko kazi ke : guteranya. Iteka bihera mu bagore. Ndabizi twabibayemo biratinda. Republika zose : iya mbere, iya kabiri, n’iya gatatu, kubeshyerana ni aba mbere kandi bigafata, bigahitana n’abantu, bikica n’akazi, kwangana urunuka, gufungishanya, kwicana, kurogana, abapfumu benshi, bava hamwe bakajya ahandi. Ubushize nibo badukozeho, namwe mwitonde. Mwirinde abapfumu barabeshya, bakanateranya cyane. 

Umwe aherutse kumpa ubuhamya yarakijijwe. Narumiwe kuko nasanze bimeze nk’ibyacu cyera neza nkumva ndababaye, kuko nari nziko hari ikizahinduka. Niba warabanye n’umuntu mukundanye ku