217

barenganurwe kuko n’abacitse ku icumu b’abatutsi ibyabo bitarasobanuka. Kandi abahutu nibo bakoreye jenoside abatutsi. Kuki? Ahubwo kugirango bitungane neza abahutu nabo bagombye kwitwa Interahamwe bose. Kandi hari icyo nshakako umenya : ntabwo ibyaha byakorewe igihe kimwe, ngo bitume byihanirwa igihe kimwe. Ntabwo byavutse ari impanga zisa. No muri Edeni habanje Adamu. Kutwita Interahamwe njye mbona byakemura iki kibazo vuba, ariko barabitwita tukarakara ariko nibyo. Kugeza igihe tuzabyamburira. Utarabyambaye mu bitenge, yabyambaye mu ntwaro, mu mipanga, za «Ntampongano» n’ibindi bakoresheje, «mu ngiro», cyangwa «mu bitekerezo». Kugeza igihe umuvumo uzatuviraho nitwihana, habaye kwihana by’intangarugero, nibyo byonyine byatugarurira ubumuntu bw’ubunyarwanda. Kugeza igihe Obadiya 1:1016 izabumbira izo ntagondwa. 

N’iyo umuhutu yaba ari nde, yarize, yambaye neza, afite umwanya ukomeye mu butegetsi, muriwe haba hari ikindi kitagaragara kizwi nawe gusa, kimuzereramo cyo kubebera, kutisanzura, kuko ibyabo byavuyeho. Iby’abahutu byavuyeho kandi sinzi ko bizanagaruka vuba. Kandi aho kwihana baba bashaka ngo nanone ubutegetsi. Kuko banga kwihana. 

Umuhutu umwe yaranyihereranye twakuye batiri muri mobile ngo batatwumviriza da! Urumva nawe da? Gukura batiri muri mobile… Yari amaze kumbwira ngo telephone ye barayumviriza, ngo n’iyo ifunze irimo batiri. «Umva nawe». Maze arambaza ati ese abahutu bihannye basubira ku butegetsi? Nti nimubigerageze murebe. Kwihana ngo usubire ku butegetsi. Kugirango basubire ku butegetsi keretse abatutsi bongeye kubakoresha amakosa nanone (pénalité) akavugako bahaterera. Ariko ntibigishobotse igihe gikurikiraho ni Yesu uri buyobore u Rwanda, nta bya Hutu-Tutsi bizongera. Kuki harimo ubwoba? Niyo mpamvu tugomba kwihana kuko ni «rusange», tukababarirwa rusange, ibindi ni ugushakisha imibereho gusa kandi itazarama. Itsembabwoko ryo rinateye n’ubwoba cyane, cyane iryo mu Rwanda. Kugeza ubu nandika amaraso aracyatabaza asaba guhorerwa. Mu Rwanda ho rero ni imvange. Buri raso ryose ryamenetse riritabariza, kandi dore ni mu Rwanda hose. Ari ibizwi ari ibitazwi, ibyahishwe n’ibyabaye ku mugaragaro, ari ay’abahutu, ay’abatutsi, n’abatwa, n’abazungu, abazayiruwa, abaganda, u Rwanda rwacu rwuzuyemo amaraso asakuza asaba guhorerwa. Rero ni uguhamagara aya Yesu muri rusange, akayamaraho cyangwa se mukanga agahamagara ayandi (Kubara 35:33). 

Kandi kubera kudakurwaho kw’ayo maraso yamenetse, niyo mpamvu abategetsi bakomeza nanone kumena ayandi ya buri wese bikanzeko ababangamiye. Kandi babigize nk’umukino mwiza bahisemo. Uyu murongo ubisobanura neza maze ngo nkaba nkuye abiyita Abanyarwanda umutima. Izo nyange zera de nkaba nzikuye umutima zari zibereye mu mutekano n’amajyambere, zifitiye na za