mpamvu kuri Kagame nagerageje kubwira abakozi biyita ab’Imana batorewe imirimo ya za Alitari zabo, nti nimuze twezwe, dutabare tweze igihugu cyacu, tweze intebe z’ubuyobozi cyane. Barabisuzugura ngo biba bivuzwe n’igipinga cyahahamutse gishaka kugarura MRND na CDR, none imyaka 18 irenga nta kirakorwa. Byaranakabije Imana iteza ubwega, nandikira Perezida Kagame uwemerewe muri iki gihe ko yicara ku ntebe y’ubwami y’u Rwanda.
Kagame Paul naramwandikiye ariko mu by’ukuri bisa nk’aho ntacyo byatanze. Bashobora kuba baramubwiyeko nacanganyikiwe nshonje, ntabyiteho, cyangwa se yagize akazi kenshi, yabaye very busy. Ariko ntazakomeza kuba very busy, azashyira ansubize. Bene Data baranyijunditse maze nkuramo abanzi benshi ngo navuzeko ntacyo bakoze, kandi ntacyo koko, maze bata igihe muri ibyo, birengagiza iby’ingenzi baterera agati mu ryinyo, bakomeza gahunda zabo. Ngo ni iby’umusazi, ngo u Rwanda ni amahoro n’amajyambere, n’ubumwe bubanziriza ubwiyunge, n’amata n’ubuki bivanze n’amaraso, ngo bageze i Kanani. Byose barabigotomera na n’ubu baracyabinywa n’ubwo birimo impagarara bwose ariko bazabiruka.
Leta yiyita iy’ubumwe nayo biyishobeye yikorera ibyayo iharanira no gukora byinshi kandi byiza, kugeza aho isi yose itangara. Ikoranabuhanga rihanitse, isuku, uturima tw’igikoni, udusozi ndatwa, imirenge y’ibyitegererezo, ubudehe, gira inka, mutuel de santé, intore za Rucagu Boniface w’inshuti yanjye ariko jye sinshobora kuba intore n’iyo yacengeza amatwara gute. Ndi intore y’Umwami wanjye Yesu Kristo wankunze ntamuzi, kandi arampagije. Maze bakomeza no kubona ibikombe mu nzego hafi zose, ku buryo tumenyereyeko buri gihe uko Perezida Kagame agize aho atarabukira atahana igikombe. Ariko ubu ntabwo agikunze kugenda sinzi uko abaye. N’umudamu we bikaba uko.
Ariko ibi byose ni amashyengo imbere y’Imana ndetse bishobora kuba bitera Yesu agahinda bigatera Imana Se umujinya, Umwuka Wera we ahora aniha iminiho. U Rwanda rwuzuyemo amaraso atabaza cyeretse Itorero rigiye hamwe nk’umuntu umwe (Ezekiyeli 22:30). Ngukuriye inzira ku murima wowe wirirwa uvuga ko uhagaze mu cyuho uri umwe ngo nk’uko Bibiliya ivuga umuntu umwe. Mujye mubanza muhishurirwe mbere yo kuvuga ibyo mutazi, mujye mwirinda guhengamira ku byo mwifuza. Mwitondere iby’Umwuka. Bishaka kuvuga abahuje mu Mwuka bari hamwe mu bumwe bameze nk’umuntu umwe. Kuko na kiriya gihe yavuzeko yamubuze, Ezekiyeli yari ahari. Itonde rero ba uretse kuzura Umwuka cyane kandi ntabwo urusha Ezekiyeli gukiranuka.
UKO BASIMBURANA :
• Kayibanda yasimbuye ingoma ya Cyami, Gihake na Gikolonize.
