168

Yesu ni uwo mu muryango wa Yuda na Dawidi, uyu Yuda n’umwe mu bana 12 ba Yakobo Imana yashimye ko ari mo Umwami wanjye akomoka. N’utubazo tw’amashyari bagiye bagirana hagati y’abavandimwe, baradukemuye nta muryango wigeze ugambirira kumaraho uwundi. Yavukiye i Betelehemu aba umuntu nk’abandi, ariko bigeze ku musaraba, yireherezaho amahanga. Ndagira ngo twibukiranye ko mbere byagoranye iby’uriya mugore w’umunyakananikazi igihe yazaga gusaba Yesu ngo amukirize umukobwa we (Matayo 15:21-27). Yesu yamushubije nabi amwishongoraho ngo ntiyafata ibiryo by’abana ngo abijugunyire imbwa. Uretse ko n’umugore yamubereye ibamba, abigishwa bo basabye ko amusezerera, kuko amategeko ya Mose atabyemeraga. Yesu ati «Sinatumwe ku bandi keretse ku ntama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli». Umudamu arakomeza ati ntabara. Yesu ati ibiryo ni iby’abana si iby’imbwa. Umugore ati ndabyumva ariko imbwa na zo zirya ubuvungukira abana bashigaje bwatakaye hasi. Wagira ngo si we Yesu dufite ubu. Maze ageze ku musaraba byose biba birahindutse, «YIREHEREZAHO AMAHANGA YOSE». Wowe nanjye duhurirayo. 

Yesu atarajya ku musaraba nta bandi yabwirije uretse na none wa Musamariyakazi w’indaya wamwihambiriyeho bakaganira nyuma akajya kubwira bene wabo ko yabonye Mesiya. Yesu yirirwaga kwa Lazaro akagoroberezayo, akogerayo, akambarirayo, akarirayo, ntahandi mu banyamahanga bavuga yajyaga cyane. Keretse iyo yabaga agiye gucyurira Abafarisayo. «Kuko Umwuka Wera yari ataraza». Kuri we icyo gihe nyine yari Umuyuda nyamuyuda wuzuye, wo kwa Yozefu na Mariya b’i Nazareti. 

Mboneyeho gusobanurira abatabizi ko Mariya atari «Nyina w’Imana» (la Mère de Dieu). Kuko Imana ishobora byose, Rurema, El- SHADAYI, ADONAYI, …ELOHIM… ntibyarwa, ntiyabyawe. Yibeshejeho… Izi byose, Iba hose, Imenya byose, Ikora byose. Nta mama wayo igira. Ariko mumenye iki ngiki neza : Kubera ko Imana ishobora byose, yanabyara, ariko yo ntibyarwa. Ishoboye no kubyara, ndetse yabyaye Umwana witwa Yesu, Umwuka wayo wateye inda Mariya, kuko imbaraga z’Isumbabyose zaramukingirije. Ntabwo baryamanye dore ko hari n’amadini avuga ko Adamu na Eva basambanye, cyangwa ko ngo Eva yasambanye n’inzoka bakabyarana Kayini. 

Ku bw’iyo mpamvu rero, Yesu ni umuntu wabyawe n’umugore ni na yo mpamvu afite igisekuru. Ni umwana w’Imana ku bw’imbaraga z’Umwuka Wera, akaba umuntu kubwo kubyarwa na Mariya. Kuko ari we wishyizeho ibyaha by’abari mu isi akabibambanwa ku musaraba rero, umwizera ni we ubona ubugingo buhoraho. Ni umuntu rero, afite kamere-muntu, ni na yo mpamvu nyina ari Mariya, kandi koko yaramubyaye. Kuvuga ngo Mariya ni nyina