383

Ibindi ni ukorosa kandi irashaka gutwikurura ngo itugirire neza ariko hari abagihumye batanashaka no kureba, cyangwa bareba ariko bakirengagiza ibyo bareba, kubera impamvu z’ibikomere n’inyungu zabo. Bene abo bahozeho bariho ariko ntibazahoraho. 

Ndatangara iyo hari bimwe bagira rusange ntihagire uvuga ariko navuga ko itsembabwoko ari rusange ku bahutu bose bakavugira icyarimwe, bakanyamagana bigaragara mu by’ukuri ko ariho igisebe kiri. Birasaba kubyumvira mu Mwuka uretseko no mu mubiri ubishatse ukabicukumbura wabyumva, uretseko warakomeretse cyane. Birakomeye kuko n’abitirirwa Izina rya Yesu birabahemuza nkanswe. Ndetse byaranabahemuje kubera uburemere bw’itsembabwoko. Uwo ntazi se nzi nyina. Ariko no mu mubiri birumvikana kuko nibo babikora, kandi hari n’ingero zifatika. Benshi twaganiriye rwihishwa b’abatutsi b’abategetsi, barampuguraga ngo nkuremo «Rusange» gusa kubera inyungu zabo cyangwa ngo iza Leta, ngo kugirango abahutu n’abazungu batarakara ngo bagahagarika imfashanyo. 

Ariko bazi ukuri n’icyakiza aya moko n’igihugu. Bagera aho bati : Ariko…, Erega…, Urakabya…, Uracukumbura…, basi…, gerageza…, gukuramo…, hanyuma uteranye…, ukube…, nurangiza witonde ugabanye kuko ushobora guhungabanya politiki ya Leta yiyita iy’ubumwe…, Idashaka ko…, erega abahutu ni benshi…, kandi amatora aregereje…, kandi…, dukeneye amajwi yabo…, turayakeneye…, ni tukwihorera ntituguhane bazagirango ni twe tugutuma… Kuki wirengagiza ko bene wanyu bafite ingufu? Ntuziko muri benshi? …, Kandi ugire ubwenge…, ba bailleurs de fonds barakaye…, nawe urabyumva…, Ahubwo uramutse uhinduye aha n’aha twagufasha…, natwe twagufasha…, twagufasha cyane…, tukaguha aho ukorera na transport…, nk’akamodoka…, ka Rava 4. Rimwe nari ngiye kubyemera ariko iryo joro Imana yari inyishe…, Urareba…, ongera ugire ubwenge…, nibyo harimo ukuri, ariko…, n’ibindi. Hari n’uwavuze ngo abacitse ku icumu ntibakuzura na minibus ngo ariko bazi gusakuza gusa! 

Iyo mbyibutse ndababara. Iyo batahaba se aba yarabigize ate? N’ubugome bukabije kuvuga ngo umuhutu ajye yihana ku giti cye, mazese ziriya nzirakarengane zo zikurikiranwa n’ibyo zitazi zo zikazapfa nabi kugeza ryari? Kubera iki? Aha wahasobanurako wize cyane? Uziko kwihana rusange hari abo birengera wowe utsimbabarara ku byo utazi. 

Bariya bagore bagemura mu dufuka bakazagwa ku gasi bagemuye mu bikapu byitwa «NZAMUGWA INYUMA», n’abana babo bagemura muri «PAPA ARAFUNZE», mbese bigakomeza ari urujya n’uruza wowe urimo kwirira urengera ubuhutu bwawe ngo budakorwaho kandi bwaranduye cyane. Abandi nabo b’abatutsi barengera abahutu ngo batikururira ibibazo, bakomeze birireho kabiri umuzungu