Igihe barwanaga bicana rwamiraga amaraso rugotomera, rwanyoye buri maraso yose rwo rwitaga ay’abanyamahanga «bavuga ururimi rw’ikinyarwanda», harimo n’ay’abazungu, abazayiruwa, abagande, abatanzaniya n’ayandi moko atazwi. Ariko bo ntabwo bavugaga ikinyarwanda. Ni nabo bitwa «abanyamahanga-nyabanyamahanga» baguye mu Rwanda. Satani yasabye abatutsi bose bari mu gihugu ngo bashire, kugirango bazabise abazaba baturutse hanze. IRYO NI IHAME RY’IGABANYA N’ISIMBURA.
N’abaturutse hanze bamwe baje batangara babaza abatutsi basigaye ngo «wowe wasigaye ute»? Ntibyumvikanaga! Baje baziko abahutu bamazeho abatutsi. Satani yasabye abatutsi bose, kuko yari aziko arimo kurwana n’amoko bwa nyuma. «Aha niho ubwenge buri nanone ubisoma abyitondere bimutere gusenga».
Ntibyumvikanaga! Baje kuvuga ngo u Rwanda ni rutoya babwira abari hanze ngo bazafatireyo ibyangombwa n’ubwenegihugu, cyangwa bagahindura ngo ubuhunzi ku biyita Abanyarwanda burahagaze ngo mu Rwanda ni amahoro; ngo taliki iyi n’iyi nta mpunzi y’uwiyita Umunyarwanda bashaka; kandi ariko bakomeje gutoteza no kwica abiyita Abanyarwanda; biyibagiza nkana ko nabo bari impunzi mu bihugu by’abandi ejobundi umusibo ari ejo hashize, cya gihe… ukaba wakwibaza niba baba bibagiwe aka kanya bikakuyobera. Ukagira ngo uvuga ibyo yahinduye u Rwanda Paradizo none rutuwemo n’abamarayika batacumuye. Aho niho haba hari icyemezo gifatika kandi kigaragara ko nta hohoterwa rizongera gukorerwa abenegihugu.
Naho ubundi se ko haba hari «imikorere» yashyizweho ifite imizi, ikubakwa, unyuranije nayo akaba agomba gupfa, gufungwa cyangwa se guhunga! Cyangwa «kimwe muri ibyo bihano»! Byazamera nka wa mutegetsi wo muri Repubulika ya kabiri wagiye afunga utudirishya twose two muri gereza ya Ruhengeri iyitwaga Sipesiyari dore ko bakunda bya sipesiyari; utudirishya aradufunga aratudanangira, arasibanganya abasiga mu mwijima w’icuraburindi, ubwo ngo arabumvishije, umenya bari ba banyenduga ahari. Maze hashize agahe gato nawe arasamwa aba asesekaye muri “Sipesiyari”. Yinjiyemo mbere yo gusuhuza abo asanze atabonaga ati “Qu’est ce que c’est?” Ko nta madirishya ahari? Bati Nyakubahwa se si wowe wayakuyeho ubushize igihe wazaga kudusura?
Niba hari abenegihugu hanze, wowe ukaba uri mu gihugu imbere, TINYA CYANE! Ndetse uhinde umushyitsi, kuko nabo ni nkawe, kandi nabo ni abenegihugu. Nibataza ku neza, (ni byo nsaba Imana), bazaza ku nabi nk’uko namwe FPR Inyenzi-Inkotanyi mwaje ku nabi y’uruhembe rw’umuheto, umusibo ejo. Ntimwaje murwana se kandi? Ibi nabyo murabihakana kandi mubibyaze ibindi byaha ntazi? Kuko igihe cyanyu cyari kigeze gusa? Imbaraga zo gukuraho Habyarimana mutiraririye, atari Uwiteka mwari kuzikura hehe? Ko yacogoje
