Ndumva bibaye! Nyuma niho hazaboneka ba «alias Banyarwanda», «ex-Banyarwanda» bafite uburenganzira bwo kuba muri «alias Rwanda», «ex-Rwanda» mu mahoro. Muzasobanukirwa neza nyuma, kuko muzagira n’ubwenge n’ubushishozi. Muzahinga musarure mubirye nta mpagarara, mudafite abari hanze bavuga ikinyarwanda, bashaka gutera u Rwanda. Muzabyara muheke, murerere gukuza mudahora mutegereje intambara. Isi yose izabaka inama, Umwuka wera azakora yisanzuye.
Mbega byizaaa! Nanjye nkeneye izina rishya nka Aburamu wahinduwe Aburahamu, na Sarayi agahindurwa Sara (Itangiriro 17:1-8), na Yakobo agahinduka Isirayeli (Itangiriro 32:29), na Sawuli agahindurwa Pawulo, na Simoni agahinduka Petero kubw’impamvu z’imihamagaro. Njye sinahinduriwe ahubwo narongerewe. Nari Mariya mpabwa na Esiteri, kubera impamvu z’akazi.
Ubwo nibwo igihugu gishya kizaba cyera kubera kwezwa n’amaraso ya Yesu yabanje kweza bene cyo, nibwo kizatemba amata n’ubuki. Naho kugeza ubu kiracyatemba amaraso menshi, kandi n’ubu nandika harimo kumeneka ayandi, kandi amajwi yayo arataka asaba guhorerwa vuba byihuta. Igikomeye cyane ni ugusubirana ubunyarwanda, naho izina rishya rizahita riza ako kanya (Itangiriro 9:5-6).
UMUNYAMAHANGA WITWA UMUHUTU NI WE UFITE URUFUNGUZO
Muri ba banyamahanga twavuze haruguru baba mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, nabo haragomba gahunda ihamye yo gusubirana ubunyarwanda. Bigakorwa nta muvundo kuko buri wese yifuza icyamugarurira ubunyarwanda. U Rwanda ni nk’ikigo kinini gifunze n’urufunguzo incuro ebyiri, hejuru hari senyenge zirimo umuriro. Muri icyo kigo kinini harimo inzu nini nziza cyane irimo ibyumba bipakiyemo Amahoro cyane cyane, n’Ubwiyunge, n’Ubukungu n’ibindi byiza by’Abanyarwanda bose. Kugeza n’ubu byose birafungiranye.
Kuva igihe ubunyarwanda bwatakariye birafunze. Iyo nzu ifite ibyumba bingana n’Abanyarwanda bose, kandi buri cyumba kirimo ibyahaza buri munyarwanda nta mururumba uhabaye. Iyo nzu irafunze kandi ntawamena urugi, kuko baragerageje birananirana. Ntiwanyura inyuma, ntiwaca mu madirishya ntibyakunda, ntiwasimbuka, washya kubera senyenge zirimo umuriro mwinshi.
Ariko hari urufunguzo, kandi umunyamahanga witwa umuhutu niwe ufite urwo rufunguzo kandi niwe ufite n’uburenganzira bwo gufungura bigafunguka. Ni nka Adamu, kuko yagize uruhare runini rwo gutesha agaciro Ubunyarwanda, kandi Imana yari yaramuhaye uburyo bwose bwo gukiza abantu, abenegihugu, n’ibintu.
