46

IGICE CYA 2 : U RWANDA N’ABANYARWANDA 

«5Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.” 6Nuko ndavuga nti “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!” 7Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti ‘Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga. 8Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga. 9Uwiteka ahera ko arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe. 10Dore ngushyiriye hejuru y’amahanga n’ibihugu by’abami, kurandura no gusenya, kurimbura no kubika, kubaka no gutera imbuto”». (Yeremiya 1:5-10). 

«11Ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti “Yeremiya we (Mariya we), uruzi iki?” Maze ndavuga nti “Nduzi inkoni y’umurinzi.” 12Maze Uwiteka arambwira ati “Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.” 13Ijambo ry’Uwiteka rinzaho ubwa kabiri riti “Uruzi iki?” Ndasubiza nti “Nduzi inkono ibira itwerekejeho urugara iri ikasikazi.” 14Maze Uwiteka arambwira ati “Ibyago bizatera abaturage bo mu gihugu bose biturutse ikasikazi. 15Dore nzahamagara imiryango yose yo mu bihugu byose by’ikasikazi,” ni ko Uwiteka avuga, “Kandi abami babyo bose bazaza bashinge intebe zabo mu marembo y’i Yerusalemu no ku nkike zaho zose no ku midugudu yose y’u Buyuda. 16Kandi nzabagaragariza imanza nabaciriye mbahoye ibyaha byabo byose, kuko banyimuye bakosereza izindi mana imibavu, kandi bagasenga imirimo y’amaboko yabo. 17Nuko weho kenyera uhaguruke ubabwire ibyo ngutegeka byose, ntibagukure umutima ntazagutera gukukira umutima imbere yabo, 18kuko uyu munsi nakugize umudugudu w’igihome, n’inkingi y’icyuma n’inkike z’imiringa. Igihugu cyose n’abami b’u Buyuda n’ibikomangoma byaho, n’abatambyi baho n’abaturage baho 19bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga». (Yeremiya 1:11-19). 

«15Arazibwira ati “Kwifuza nifujije gusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa. 16Ndababwira yuko ntazongera rwose kuyirya, kugeza aho izasohorera mu bwami bw’Imana“». (Luka 22:15-16). 

Aya magambo yo muri Luka 22 Yesu yayabwiye abigishwa be mu bihe byari bimugoye, nanjye ndayababwiye bahutu, batutsi, batwa mwiyita Abanyarwanda, muri ibi bihe bitugoye cyane. 

U RWANDA NK’IGIHUGU RWAGOMBYE KUBABWAMO N’ABENEGIHUGU, ARI BO : ABANYARWANDA. 

Kugeza ubu nandika nta Munyarwanda wari waboneka uba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo bose bihinduye abanyamahanga. Ni