237

N’ubwo nakoresheje ingero zifatika ariko biri mu Mwuka. Niba ukijijwe kandi nawe birasaba ko kamere yawe ibanza gushegeshwa, kuko niba ari nzima ntacyo uziyumviramo. 

Ngaho subira muri iri sengesho ryo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umucunguzi niba utarakizwa, utangire urugendo rujya mu ijuru. Uti «Mwami Yesu ndakwakiriye mu bugingo bwanjye, ngo umbere Umwami n’umucunguzi, unyogeshe amaraso waviriye ku musaraba i Gologota. Mpanagura mu gitabo cy’urupfu unyandike mu gitabo cy’ubugingo. Nanze ibya Satani byose, ibyo yankoresheje nzi n’ibyo ntazi, mbaye umwana w’Imana kuko nizeye Yesu, kandi Umwuka Wera amfashe kuzarangiza neza uru rugendo rw’agakiza ntangiye. Urakoze Mana Data ko umpaye agakiza kawe k’ubuntu mu izina rya Yesu, Amen!». 

NDUMVA NKUNZE U RWANDA N’ABIYITA ABANYARWANDA, NDUMVA NKUNZE ABAKOZI BIYITA AB’IMANA NA BENE DATA BOSE, NDASABA NGO DUSANGIRE IGIHUGU ARIKO IKIBIRUTA DUSANGIRE N’AGAKIZA KO KONYINE GASHOBORA KUTUGEZA KU BWIYUNGE NYAKURI, MAZE IMANA IKATWISHIMIRA. 

Hari ibibazo bibiri muri byinshi mfite ngiye kubaza umusomyi w’umukristo, n’undi wese ushatse; Ni igipimo wipimisha ubwawe kugira ngo urebe ko wakize nta moko akikurangwamo : 

1. WARONGORA CYANGWA WARONGORWA N’UWO MUDAHUJE UBWOKO?

2. MBESE WABASHYINGIRA? 

• Iki kibazo ntigikeneye ko usubiza ngo «Nabikora ngo ARIKO… umuryango wanjye ngo ntiwabyemera,.. kuko masenge, marume n’abandi babyara banjye… ngo nti babyemera… »

• Ibyo bikurikira «ariko» byose nta mumaro. Igisubizo gihise kiza mu mutima wawe ako kanya ni cyo cy’ukuri. N’uko umeze. 

• Humura niba utabyemera iki kibazo cyatsinze benshi ndetse ni hafi ya bose, bo mu moko yombi, Hutu-Tutsi. Kandi b’abakristo… 

• Uvuga ko kuva cyera nta moko yakubagamo? Ko ntacyo iby’amoko bikubwiye? Ubushakashatsi nakoze ni 99, 99% basubije ko bitashoboka. 

• Si wowe wenyine rero ni yo mpamvu ukeneye umuvuzi. Kuko ibihe bije Yesu agiye kuvangavanga amoko ku buryo bitigeze bibaho mu Rwanda.