tukaba tubikoresha n’ubwo dusibanganya ibimenyetso bwose, tukaniyoberanya. Tugahita tuba Abanyarwanda tudakiranye na marayika ngo tunamuneshe kugeza aduhaye umugisha akadusubiza n’ubunyarwanda buteguriza izina rishya. Nta n’icyo byadutwara cyane gusigarana ibisare n’inkovu kuko na Yakobo n’ubwo marayika yamukoze ku mutsi wo ku itako, ntibyamubujije gukora inshingano zo kurangiza umuhamagaro acumbagira akarangiza neza agasanga ba sekuruza amahoro. Biraruta kuba ugenda wibwira ko wemye, kandi uri umunyamanyanga, w’umugome w’umwicanyi, kandi ukaba utinya no gupfa da! Abicanyi ibyabo byaranyobeye. Barandahiye ngo batinya gupfa.
Murumva byumvikana? Akica maze we agatinya gupfa! Ari na yo mpamvu baba bashakisha ibyabarinda bakambara za «Anti-balles» bya bindi ngo bitamenwa n’amasasu. Ariko iki kirakomeye cyane : Wowe ukaba utinya gupfa ariko ugahora wica abandi urubozo? Iyi mibare y’abagome yananiye gusobanukirwa.
Umunyarwanda yaravuze ati «ntawe urusimbuka rwamubonye», ati kandi «nta mukuru w’ikuzimu». Njye nahitamo gucumbagira ndi umwenegihugu kuruta kwibwira ko nemye nibeshya ndi umunyamahanga w’amanyanga. Abahutu n’abatutsi bakunda ibyoroshye kandi ni abanyabyaha kabuhariwe, kandi bariho umuhamagaro.
Iyo umuntu ari ho umuhamagaro akenshi ntakunze kubimenya, yifata nk’abandi, ni na yo mpamvu akubitwa cyane kugeza igihe abigiriyemo neza, ndetse benshi bakabaza niba abiyita Abanyarwanda ari twe twenyine dukora ibyaha kurusha abandi mu isi. Ntabwo ari twe twenyine dukora ibyaha kuruta abandi, ariko hari icyo Imana yatuvuzeho.
«Imbwa yiganye inka kwituma mu rugo, barayikubita «kuko ibyayo binuka». KWIGANA! Abiyita Abanyarwanda na bo n’uko; bariho umuhamagaro uteye ubwoba, ariko ntibumva, barakubitwa ariko ntibumva. Byinshi byagiye bibabaho ariko nti byatumye bahindukira, bakunda kwigana abandi.
Ntako Imana itagize, na nyuma ya jenoside Imana yaravuze cyane ariko isanga benshi bari «mu ntsinzi», abandi bari mu kwica no gusahura, abandi bari mu guhunga no gutuka Imana no gupanga uko bazagaruka barwana. Ikavuga iti mwihane mwa bahutu mwe, mubabarire mwa batutsi mwe bakanga, iti mwihane mwa batutsi murekere aho guhora, ibikomeye biraje; bagasenga babicuritse bamwe birukana abacengezi abandi babatebutsa; bagakubitwa ariko ntibumve, hakaza ibimenyetso ariko ntibabone. Hakavuga n’amahoni menshi ariko ntibumve; kuko amatwi arimo urupfu ntiyumva ihoni. Imana ikavuga iti batutsi mwihane murimo murica mugahisha, mugasibanganya ibimenyetso bati turera de, habaye
