we. Abayuda basakurije icyarimwe barakaye bitera imikungugu mu mitwe, bashishimura imyenda yabo nk’uko byari mu mihango yabo iyo bagaragazaga uburakari kirimbuzi, basakuriza icyarimwe ngo «Yesu ni abambwe! Ni abambwe! Ni abambwe!» Ndetse bagerekaho no gutera Pilato ubwoba bati nutamubamba by’intangarugero ngo ukurikize amategeko, uraba utari inshuti y’umwami Kayizari Augusto.
Abaroma bo bategereje itegeko gusa (kuko ngo na bo bari mu gihugu kigendera ku mategeko); ngo bakore akazi ko kwica Yesu urubozo. Barimo kurundanya bashakashaka ibikoresho byo kwica aribyo; za «Ntampongano, udufuni, imihoro, amacumu, akandoyi, utuzi, amafu, amasashe n’ibindi bari bakeneye hafi aho, hari mo inyundo n’imisimari, amahwa, peteroli na lisansi, n’ibindi… no kwambarira uwo murimo, kwitunganya, no kuzura abazimu b’ubugome, n’ibindi bijyana no kwica urubozo kuri uwo nguwo wahindutse ikivume utagomba kugirirwa imbabazi na gato. (Abagalatiya 3:13).
Umenye neza ko mu kugambanira Yesu nta Muroma wari urimo. Na none kandi mu kwica Yesu ku musaraba nta Muyuda wari urimo. Hagombaga «abamutanga», «abamutamba». Byibazeho cyane, urahita ubona ibyo bijya gusa n’iby’abahutu n’abatutsi biyita Abanyarwanda.
Nta bandi bari bakwiriye kumutanga uretse bene wabo bahuje ubwoko ari bo Abayuda. Ntabwo rero bari kumwiyicira bari kuba batambamiye ihame ryo gutamba, ahubwo bagombaga kurangiza akazi ko kuba «ibyitso bye», kuko yari mwene wabo, kandi yari ababangamiye muri byose, maze bamuterereza Abaroma baramubasunikira, aba na bo bakora akazi ko gushyira mu bikorwa, «kwica». Abaroma ni bo «bamutambye», kuko ntaho bari bahuriye na we, haba mu nkomoko y’igisekuru cyangwa mu muhamagaro no mu mibereho isanzwe ya buri munsi.
Bisobanurwa ngo Abayuda batanze mwene wabo, maze Abaroma baramwakira aba ari bo bamwica. Ibyo byose byabaye kugira ngo njye nawe ducungurwe.
No mu mibereho isanzwe rero niko bigenda. Muri gahunda irimo umuhamagaro hagomba aba bantu bombi : ABATANGA, N’ABATAMBA. Ariko kubera ko Yesu yari Imana, ubwe yari yabyemeye, ndetse n’ijuru muri rusange ribishyiraho umukono. Data wa twese, Umwuka Wera, abamarayika…
«1Mbonana Iyicaye kuri ya ntebe igitabo mu kuboko kw’iburyo cyanditswe imbere n’inyuma, kandi gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by’ubushishi. 2Mbona marayika ukomeye abaririza n’ijwi rirenga ati “Ni nde ukwiriye kubumbura kiriya gitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije?” 3Ntihagira uwo mu ijuru cyangwa uwo mu
