No kuvuga amakosa cyangwa ibyaha by’abatutsi, cyangwa iby’abahutu. Abahanuraga bose barabafungaga abandi bakaburirwa irengero. Nabageragezaga kuvuga ibitagenda bagirirwaga nabi cyane. Mbere bavugaga ngo «Itsembabwoko n’Itsembatsemba». Kandi nibyo byaribyo. Kuko abahutu bakoze Itsembabwoko, nyuma abatutsi bakora Itsembatsemba. Bakanakoresha imvugo ko Abanyarwanda bishe abandi banyarwanda. Kandi «itsembabwoko n’Itsembatsemba» nibyo byo.
Ubutegetsi bwari bwarabujije abiyita Abanyarwanda kuvuga ku moko, ndetse kubera ibikomere bakanavuga ngo «nta moko abaho». Bakaba baribeshye baranibeshyeye bagira ngo barambeshya. Ngo ko hari bya bindi by’Abega, Abanyiginya, Abatsobe, Abasindi, n’ayandi. None nyuma y’imyaka yakurikiyeho uhereye igihe natangiriye kubisakuza no kubyandika, nabo ubwabo bagize isoni zo kubeshya ikinyoma kingana kuriya, ndabona hari icyahindutse, kuko noneho hemejweko habaye jenoside yakorewe «abatutsi», ubwabo baba bahamije banashimangiyeko amoko ariho, ntazindi manza zibaye, nta ngingo yo muri «Mbonezamubano», cyangwa «Mpanabyaha» igiyeho. Nta n’ibyo bashyize mu Itegeko Nshinga, cyangwa amategeko-shingiro. Icyo kintu bashaka guhisha nabo ubwabo baziko ariho ikibazo-muzi kiri. Uretseko kugeza ubu nandika batari bavuga abayikoze mu izina neza, ngo banabisobanure neza. Cyeretse nko mu cyunamo niho njya numva bakomozaho, ariko ubundi barabitsinda cyane. Byoroha cyane kuvugako jenoside yakorewe abatutsi, ariko kongeraho ko yakozwe n’abahutu ngo babishyire ku maradio na televiziyo, no mu binyamakuru… abenshi barabihunga. Hari impamvu!
Ntibari bemeza neza ingingo ngo bayishyire mu Itegeko Nshinga ivuga ko jenoside yakozwe n’abahutu ku mugaragaro : hari icyo abategetsi bariho ubu b’abatutsi bashaka ku bahutu; barabacyeneye cyane n’ubwo batabakunze na gahoro, ndetse kuribo bapfa bagashira. Ariko mu bigaragara abatutsi bategeka bakeneye abahutu mu birebana na politiki yabo ubwabo na Mpuzamahanga cyane cyane. Ninayo mpamvu ntaho birandikwa kugeza ubu. Babitinyuka mu bihe by’ibyunamo cyangwa kubyandikaho. Harimo ibanga ry’«icyaha rusange». Ntibanavugako jenoside yakozwe n’agatsiko, oya, ibyo bivugwa n’abahutu bemerako jenoside yakorewe abatutsi, ko yakozwe n’agatsiko k’intagondwa z’abahutu. Kuko iyo uvuze ko yakozwe n’agatsiko, we aba avuyemo, kuko ntiyibara muri ako gatsiko, akaba ahumekaho, ariko aba ahumeka insigane, kuko biba byoroshe ntibiba bivuyeho, bikomeza kumusimbiza. Ariko uwamubaza ntiyakwerekana ako gatsiko ako ariko, ntikerekanwa, ntako azi. Kari hehe maze ngo abarengana benshi barenganurwe? Yazana wenda ba Bagosora na bariya bandi bafunze bavangavanze. Wasanga akekeranya, ngo ni «BA» «Bagosora»; kandi na none akaba ashyizemo «BA». Iyi «BA», niyo ifite ikibazo. Iyi «BA» niyo irimo ipfundo ryananiranye gupfunduka kugeza ubu. Kuko baramutse
