444

bakabarihisha kandi icyo gihe bari bafite nk’imyaka 5. Ufitiye impuhwe umuhutu ndagirango yumve ibi. Kwanga gutoneka umuhutu cyangwa kumukomeretsa bikunze gukorwa cyane n’abazungu na Leta yiyita iy’ubumwe itinya abazungu, n’abahutu badasobanukiwe bahita batonekara, n’abandi batutsi baharanira inyungu zabo ngo badashaka gutoneka umuhutu, ngo badashaka «Rusange» ngo ni gatozi kandi icyo cyaha kitarabaga mu bitabo by’amategeko ahana na mbonezamubano, n’itegeko nshinga ry’u Rwanda. 

Nkayoberwa aho bamenyeyeko ari gatozi kandi kitarabaga ho, abo ngabo bibwira ko ngo kudatoneka umuhutu ngo nibwo bwiyunge, ngiye kukwereka ukuntu bene abo ari abagome badashakako umuhutu abaho. Ni abagome cyane babikora babizi, kuko bashobora no kubikora batabizi. Urugero rwumvikana: ninko kuba umuntu arwaye igisebe kandi kimurya cyane noneho yaza kwivuza bakamushyiriraho twa dutambaro bapfukisha tw’umweru, bakamuririmbira akaririmbo. N’iyo kaba ako mu gitabo cyangwa aka morali, ariko nta muti bashyizeho, batacyogeje batagisyonyoye ngo bamaremo umwanda, bagapfa gushyiraho udutambaro tw’umweru gusa. Noneho uko aje kwivuza bakamugenza batyo bongeraho udutambaro tw’umweru, banamushyiriraho morali n’ubusabane. Mu by’ukuri baba baziko igisebe ari umufunzo, nawe aba abizi neza kuko ninawe kirya amanywa n’ijoro, noneho ba bandi bamuvura bakamwereka ko ari muzima bamubeshya, nawe akabemerera ko ari muzima yibeshya. Ubu se ni nde uhomba ni urwaye utavurwa? Cyangwa ni abavuzi b’abagome? 

Bigera aho rero nyir’igisebe kikazamurya cyane agataka bikazageza n’igihe bya bitambaro bahora bagerekeranya bizanuka, bikabora bikanaboza n’ibindi noneho bikanukira bose, n’abo baganga n’abaturanyi. Nonese ubwo si ubugome koko? Hari icyo wumvisemo? Kwanga ko abahutu bakira si ukutwanga nabi, kandi n’ababyanga nabo bikazabanukira cyangwa byarangije no kubanukira ariko bakwemera bagapfa aho kugirango bemere ko abahutu bavurwa. N’aho Imana ibihishuriye bigateza ibibazo ngo birabatoneka. Ngo ndakabya? Ibyo nkabya nibabisobanure. Ko batabisobanura? Umwe ntibyamuyobeye yihaye kuvugira mu kinyamakuru kimwe ngo ndi extremiste, intagondwa, umuhezanguni. Noneho umunyamakuru w’umugande uvuga ururimi rw’ikinyarwanda aramubaza mu cyongereza ati «Ni intagondwa yo mu ruhe ruhande? Urw’abatutsi? Urw’abahutu? Cyangwa urw’abatwa?» Undi arya iminwa asigara avuga za «SO» nyinshi. Umunsi ibisebe byanutse kandi ko byatangiye kunuka, birimo no kuturya cyane, rahira ko n’abo babarengera babumvisha ko ari inyange zera de, abo nabo batazanukirwa kuko bari kumwe nabo mu buzima bwabo bwa buri munsi.