baba bagifite umumaro, apana abakecuru n’abasaza, cyangwa abamugaye, abafite inenge cyangwa ibikoko. Iri n’ihishurirwa ry’ukuri kuzuye, kugira ngo abashaka kumenya bimenyere.
Ubirebye neza wasanga n’aba bose batazi iyo biva n’iyo bijya, babona bakoreshwa gusa. Kandi na bo byagiye bibahitana dore ko ari na benshi. Tumenye impamvu, tureke kubaho nk’abatagira ubwenge bw’Imana. (Hoseya 4:6). Kugira ngo ubyumve neza, uzakurikirane ukuntu «Abatasi» iyo bafatiwe mu cyuho bahanwa. Akenshi bahanishwa «kunyongwa», kwicwa nabi kuko babanza kubabaza amabanga babica urubozo bashinyagurirwa, kandi na bo bakaba baba barabwiwe n’ababatumye ko aho kuyavuga bazemera bagapfa, bakabirahirira, bivuga ngo «uba warangije gutanga ubuzima bwawe». Leta za bo ziba zabatumye zigasigara ari nzima zikomereza gahunda, ndetse zikongera gutuma n’abandi, aba na bo bakemera kugenda, baba bazi urubategereje nibaramuka bafashwe.
Icyitso ni uhakubereye, umutasi ni maneko unekera wa wundi. Na Bibiliya ivuga cyane ku batasi, no ku gutata. Ba maneko bakunze kuba ibitambo by’abo banekera. N’ibitambo by’ubutegetsi bwabo. Bazira «gufatanya ibyaha», gushyigikirana muri ibyo ngibyo, bahuriyeho.
UBWAMI BUSIMBURANA
Iyo ubwami busimburana hagomba kumeneka amaraso yo kubutambirira. Ubwami bwa Yesu busimbura ubwa Satani hagombye kumeneka amaraso ye. Ubwo mu Rwanda buri gihe iyo bwacyuraga igihe, hatangiye ubundi, hagombaga kumeneka amaraso menshi rwihishwa mu ibanga : «abatutsi», cyangwa ku mugaragaro «abahutu», kubera umuhamagaro ururiho.
Buri gihe Satani agomba kuburana yaka ibitambo bitewe nuko we azi umuhamagaro w’u Rwanda, ariko abiyita Abanyarwanda bakaba ntabyo bazi, benshi bakaba batanashaka no kuwumenya, bafite ibindi bararikiye. Akunze kuhatuzahariza cyane, aba arimo kurwana n’icyaburizamo umugambi w’Imana. N’ubwo utajya uburiramo ariko, usohozwa na bacye, kuko ngo imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho. Na Yesu yatambiririye Ubwami bwe.
«26Byari bikwiriye ko tugira Umutambyi mukuru umeze atyo wera, utagira uburiganya, utandura, watandukanijwe n’abanyabyaha kandi washyizwe hejuru y’amajuru, 27utagomba iminsi yose nka ba batambyi bakuru bandi kubanza kwitambirira ibitambo by’ibyaha bye ubwe, hanyuma ngo abone uko abitambirira abandi kuko ibyo yabikoze rimwe ngo bibe bihagije iteka ubwo yitambaga» (Abaheburayo 7:26-27).
