284

IGICE CYA 5 : UBUTUMWA BW’IMBUZI BWAGENEWE ABAKOZI B’IMANA 

23Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 24“Mwana w’umuntu, ukibwire uti ‘Uri igihugu kitabonejwe, kitavubiwe imvura ku munsi w’uburakari bukaze.’ 

25Abahanuzi bacyo bakigiriyemo ubugambanyi, nk’uko intare itontoma igiye mu muhigo bamize ubugingo bw’abantu, ubutunzi n’ibintu by’igiciro cyinshi barabitwaye, bapfakaje benshi muricyo. 

26Abatambyi bacyo bishe amategeko yanjye ku rugomo, banziruriye ibintu byanjye byera. Ntibashyize itandukaniro hagati y’ibyera n’ibitejejwe, ntibamenyesheje abantu gutandukanya ibyanduye n’ibitanduye, kandi n’amasabato yanjye barayirengagije maze nsuzugurirwa muribo. 

27Ibikomangoma byo muribo bimeze nk’amasega agiye mu muhigo, bivusha amaraso bikarimbura ubugingo bw’abantu, kugirango bibone indamu y’uburiganya. 

28N’abahanuzi baho babihomesheje ishwagara idakomeye, bakabona iyerekwa ry’ibinyoma kandi bakabahanurira ibinyoma bavuga bati ‘Uku niko Umwami Uwiteka yavuze”, kandi Uwiteka ari ntacyo yavuze. 

29Abantu bo mu gihugu bagize urugomo bakajya bambura, ndetse bakagirira nabi abakene n’indushyi, n’uwigendera bakamurenganya. 

30Kandi nashatse umuntu muribo wasana inkike, ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho ahagarariye igihugu kugirango ntakirimbura, ariko ntawe nabonye. 31Nicyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye bukaze, mbakongeresha umuriro w’umujinya wanjye, maze imigenzereze yabo nyiherereza ku mitwe yabo.” Niko Umwami Uwiteka avuga. (Ezekiyeli 22:23-31). 

Kandi iti «Maze 1. Abantu banjye, 2. Bitirirwa izina ryanjye, 3. Nibicisha bugufi, 4. Bagasenga, 5. Bagashaka mu maso hanjye, 6. Bagahindukira, 7. Bakareka ingeso zabo mbi : «Nanjye nzumva ndi mu ijuru mbabarire ibicumuro byabo mbakirize n’igihugu». (2 Ingoma 7:14). 

Kuri Bene Data dusangiye kwizera; 

Bene Data dusangiye kwizera Yesu Kristo Umwana w’Imana, twizera umubatizo we n’urupfu rwe, kuzuka kwe no kugaruka kwe, nimwumve iri ni Ijwi ry’ibuzi kuri mwebwe :