349

abakwe n’abakazana, ukwiye kubahwa ngo yemeye ko ari imbwa ngo akunde abeho. Ngo akanabyandika di! Agasaba imbabazi z’ibyo atakoze. Ariko icyo mbaziho yaba umuhutu yaba umututsi azi guca incuro mu mayeri, «gucinya inkoro», gukorera mu mikorere atemera, umutwa we azi kuyoboka ubutegetsi no kumvira amategeko, abigendanamo n’abagiyeho bose ntakibazo, bose ahita ababyinira bakamwihera ikigage, urwagwa n’imineke. 

Buri wese ugiyeho akazamusiga uko yamusanze abyina ngo bamuhe urwangwa cyangwa umusururu, n’imineke. Leta yiyita iy’ubumwe ndayibabarira cyane, irabeshyeka cyane nk’izindi zose, nk’uko nayo ibeshya abandi; izi ubwenge bwinshi bwo kwirwanaho. Yubatse inkike z’amabuye ziruta iza cyera muri Isirayeli muri Bibiliya, umenya zirusha iz’i Yeriko. Ariko zigiye kuriduka. Ngo hari n’ikindi gikuta cyubakiwe abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Bagirango bayoboye intama kandi ari amasega, ariko no mu bategetsi harimo amasega menshi. Ubu kandi ngo ndatukanye bararakaye, niba utari isega waba urakajwe n’iki? Reka harakare amasega. Niba mbeshye nta masega arimo se bitwaye iki? Wenda nazaregwa gusebanya, ubwo nijye waba nibeshye ngaho muri intama, mwese, nimutuze, ariko nawe uziko uri isega. 

Hari amavuta ari kuri Perezida Kagame y’igitinyiro, ayo niyo agira gusa, niyo akora gusa, kandi ni mabi cyane kuko ahindura abantu ibishushungwe. Baramutinya cyane ariko ntibamukunda nta n’ubwo bamwumvira, bikaba bisa n’ibya wa mutegetsi wavuzengo «Qu’on me haisse pourvu qu’on me craigne». Bivugango kunyanga nta kibazo, icyangombwa nuko bantinya gusa. Umu afandi umwe w’inshuti yanjye, (Imana izamurinde yangiriye neza mu kaga gakomeye), ni nawe wamfashije bimwe na bimwe; yarambwiye ati uziko Afandi PC (Kagame) aza aho turi wenda tunywa inzoga muri mess, ntakosa twakoze, ariko kuza kwe kukaduhungabanya. Tugatangira guhisha ibirahure munsi y’ameza nk’aho hari ikosa dufite? Uranyumvira ibiri kuri Kagame koko? 

Mana yanjye naribajije biranyobera. Abantu bose ngo baba babaye «abajinga», kandi akanabakubita n’imigeri. Nta n’umwe wapima kumuheraza ikofe kandi wenda haba hari abamurusha ingufu. Ariko hari aho mukunda : bamubajije icyo kuba Perezida bimumariye ati «Ikinshimisha n’uko mvuga ibyo nshaka». Nsanga turahuza kuko nanjye mvuga ibyo nshaka, ariko ntiduhuje umuhamagaro. Kuko we ariyumvira, akiyizera, ariko njye nizera kandi nkumvira Yesu. We (Kagame) «arifite kandi akigira», njye mfite kandi ngirwa na Yesu. Ati tugomba kubana mu Rwanda, n’ubwo byaba bimeze bite n’ubwo waba uturanye n’uwakwiciye amarembo arebana; wihangane kubera kutababarira witonde ntutake. «Kugeza igihe ntazi». Nuhura n’uwahambye nyoko abona wifate neza udakanga rutenderi, wemere uwunywe, udakanga ubumwe n’ubwiyunge. RWANDA WE!