310

3. Umwuka wa MRND (Rukiga) Amajaruguru 

4. Umwuka wa Gihutu cy’igihezanguni ariwo CDR 

5. Umwuka wa FPR ugira icyo upfana n’uwa Cyami na Gihake

6. Umwuka wa PL ariwo w’abatutsi bacitse ku Icumu rya jenoside 

UMWUKA WA MBERE : UMWUKA WA CYAMI ARIWO WA GITUTSI CY’UMWIMERERE 

Umwuka wa Cyami ari nawo wa Gitutsi cy’umwimerere, ndetse Abanyiginya bakajya ku isonga, nk’uko byari bimeze mbere y’uko haza za Repubulika. Uyu mwuka niwo waje kwigabanya uhinduka igipande cya FPR. 

Iyi FPR rero yararebye isanga ibigezweho ari Repubulika, kandi nta bwami yashakaga. N’ubwo bari abatutsi, bashakaga ubutegetsi bwa gisirikare bwo kwiganzura abahutu gusa, niyo mpamvu batimitse umwami kandi yari ahari ariwe Jean Baptiste Ndahindurwa, Kigeli V. Mbwira impamvu batamwimitse? Iyo mpamvu iri mu byabateye umwaku. Uretseko n’igihe cye cyari kitaragera. Aba nabo kandi bakaba barangajwe imbere n’umwega Kagame Paul, kandi abega baratangaga abageni gusa. Ibintu byaracuritswe cyane. Bari abasirikare bashakaga kumva nabo uko bimera, ariko mu by’ukuri umwuka wari ubayoboye n’uwa Cyami-gitutsi-gihake… Kwiganzura no guhaka abahutu. 

Byahinduye n’imikorere kuko ubundi abami baturukaga mu Banyiginya, abagabekazi akaba aribo bava mu Bega. Aha ndagirango umenye ngo byose Imana iba yabyemeye kandi ibifiteho umugambi. Kuba rero Kagame w’umwega, umwuzukuru wo mu bagabekazi ba Kanjogera, ariwe ubu nandika utegeka u Rwanda, ni igipimo cy’Imana ngo bose bajye ku mu nzani, maze Imana irebe, natwe turebe, kandi bazatsindwa nta kabuza, bose ariko. Kuko imbere y’urubanza nta ngingo n’imwe izabarengera. 

UMWUKA WA KABIRI NI UWA MDR PARMEHUTU GITARAMA (NDUGA). 

Impirimbanyi, bavuga buri gihe ko baharanira rubanda nyamwinshi, ariko mu by’ukuri abo ba nyamwinshi ni abahutu, nabo ubwabo ni abahutu, ngo baba barakandamijwe n’uriya mwuka wa mbere wa cyami na gihake. Maze iyi myuka igahangana. 

Uyu mwuka warangije gufata benshi benshi mu bawusigiwe n’abababanjirije, ku buryo iyo bavuze ugirango n’Impirimbanyi za Parmehutu za mbere zazutse. Kuko bumva batategekwa n’abatutsi n’abakiga. Babirazwe na ba se bo muri Repubulika ya mbere. Uyu murage ufite imizi myinshi.